Inyeshyamba 25 za ADF ndetse n�abasirikare batandatu ba FARDC nibo bamaze kwicwa nyuma y�iminsi 10 igisirikare cya Congo gitangije ibitero byo kurwanya imitwe yitwaje intwaro muri Teritwari ya Beni, muri Kivu y�Amajyaruguru.
Iyi mibare yashyizwe ahagaragara kuri iki Cyumweru, itariki 10 Ugushyingo, n�umuvugizi w�ibikorwa bya gisirikare bya Sokola 1, Maj. Mak Hazukay yabitangaje.
Maj. Hazukay ati: �By�agateganyo, ngomba no kubabwira ko igisirikare cya Congo cyatakaje abarwanyi batandatu, habaruwe kandi abagera muri 20 bakomeretse. Mu mirongo y�umwanzi, imibare iracyari agateganyo nk�uko nabivugaga, ariko twamaze kubona imirambo 25 y�umwanzi wiciwe mu mirwano itandukanye.�
Maj Hazukay yongeyeho ko ibirindiro byinshi by�inyeshyamba za ADF byigaruriwe nk�uko iyi nkuru dukesha Radio Okapi ivuga.
Yashimye kandi abaturage bo muri ibyo bice kubera gushyigikira no gufatanya n�igisirikare cya leta.
Tanga igitekerezo