Justin Bahunga wari Visi Perezida wa kabiri w�Ishyaka FDU-Inkingi, kuri ubu niwe wahise asimbura Ingabire Victoire ku buyobozi bw�ishyaka by�agateganyo nyuma y�aho uyu yitandukanyije n�iri shyaka agashinga irye yise DALFA-Umurinzi.
Nk�uko bigaragara mu itangazo rigenewe itangazamakuru ryashyizwe ahagaragara na FDU-Inkingi, ubuyobozi bw�ishyaka bwongeye gushima byimazeyo ubwitange buvuga ko Madame Victoire Ingabire Umuhoza yagaragaje igihe cyose amaze ku buyobozi bw�ishyaka n�intambwe yariteje, kugeza aho yiyibagirwa we ubwe, mu buto bwe, akemera gusiga umuryango we mu mahanga kugira ngo ajyane ishyaka mu gihugu.
Ngo azakomeza kandi gufatwa nk�intangarugero mu kwitangira demokarasi binyuze mu nzira y�amahoro. Ingabire Victoire akaba avuye muri FDU-Inkingi itaremererwa gukorera mu Rwanda.
Iri shyaka rikaba ryaboneyeho gutangaza ko Vice-Pr�sident wa kabiri, Bwana Justin Bahunga, ari we ubaye umuyobozi w�agateganyo w�ishyaka FDU-Inkingi mu gihe hategerejwe ko urwego rukuru rw�ishyaka ruterana kugira ngo rwemeze imiterere y�ubuyobozi bushya na gahunda-shingiro ijyanye n�ibihe bishya ishyaka FDU-Inkingi ririmo.
Tanga igitekerezo