Abantu batatu biciwe mu iraswa ryabereye kuri uyu wa Gatanu, itariki 06 Ukuboza ku birindiro by�ingabo za Amerika zirwanira mu kirere no mu mazi bya Pensacola, muri Leta ya Florida nk�uko byatangajwe n�igisirikare cyo mu mazi cyemee ko uwarashe ari umusirikare wo mu ngabo zirwanira mu kirere wa Arabia Saoudite wari wabanje no gutambutsa ubutumwa bwikoma Amerika.
Ibi byabaye nyuma y�iminsi ibiri habaye ukundi kurasa kwabereye ku bindi birindiro by�ingabo za Amerika muri Hawai ahazwi nka Pearl Harbor.
Amakuru dukesha RFI aravuga ko uyu warashe kuri uyu wa Gatanu nawe yishwe nyuma yo kwica abantu batatu agakomeretsa abandi barindwi nk�uko byemezwa n�igisirikare cya Amerika. Guverineri Ron DeSantis avuga ko uwarashe muri Florida yari umusirikare wo mu kirere wa Arabia Saoudite.
Biravugwa ko kurasa kwabereye muri rimwe mu mashuri yo muri ibi birindiro bya gisirikare bya Pensacola nk�uko byemejwe na Sherif wo mu gace ka Escambia, David Morgan. Yongeyeho ko uwarashe nawe yishwe.
Igisirikare cya Amerika kuri twitter yacyo cyatangaje ko ibi birindiro bibarizwamo ingabo 16,000 n�abasivili 7,000 bakoramo.
Uyu musirikare wa Arabia Saoudite warashe nawe yari arimo arakurikira amasomo yo gutwara indege muri ibi birindiro kimwe n�abandi basirikare basaga 100 baturuka iwabo muri Arabia Saoudite baba bakurikirana aya masomo buri mwaka.
Mbere yo kugaba igitero cye, uyu yari yabanje gutambutsa ubutumwa kuri twitter bwikoma Leta Zunze Zunze Ubumwe za Amerika agira ati: �Sinshyigikiye ikibi, kandi Amerika yose yahindutse igihugu cy�ikibi,�
Itsinda rishinzwe gukurikiranira hafi abiyita ko barwana intambara ntagatifu, ryatangaje ko uyu musirikare warashe yitwa Mohammed al-Shamrani.
Mu butumwa bwe kandi yagiraga ati: �Ntabwo mbarwanya gusa kubera ko muri Abanyamerika. Ntabwo mbanga kubera ubwisanzure bwanyu, mbanga kubera ko buri munsi mushyigikira, mutera inkunga ndetse mugakora ibyaha mutabikorera gusa Abayisilamu, ahubwo munabikorera ikiremwamuntu.�
Nk�uko bitangazwa na ABC News ariko, ngo abashinzwe iperereza barimo kugenzura niba koko uyu ari we washyize kuri twitter ubu butumwa.
Umwami Salman asanga iki gitero ari icy�ubunyamanswa
Guverinoma ya Arabia Saoudite yemeje aya makuru yongeraho ko ibereyemo umwenda Amerika. Umwami Salman wa Arabia Saoudite ati: �Abaturage ba Arabia Saoudite barakajwe bikomeye n�ibikorwa bya kinyamanswa by�uwarashe kandi uyu muntu ntaho ahriye cyangwa ngo abe ahagarariye ibyiyumviro by�abaturage ba Arabia Saoudite bakunda abaturage ba Amerika.�
Iki kibazo cyahangayikishije ibi bihugu bisanzwe bifitanye ubucuti kuko gishobora kwibutsa ibitero byo kuwa 11 Nzeri 2001 byagabwe kuri Amerika n�abaterabwoba biganjemo abakomoka muri Arabia Saoudite.
Tanga igitekerezo