Mu Karere ka Gakenke byari nk’ umuco kuva kera na kare aho abaturage benshi baryoherwaga no kugendesha ibirenge hasi batambaye inkweto kimwe n’abo mu bindi bice by’ igihugu.
Si ho honyine ariko kuko ahenshi abaturage baturuka mu byaro ariko byari bimeze mu myaka ishize.
Iyo wanyuraga mu muhanda Musanze- Kigali, ku munsi w’isoko wahuraga n’uruvuganzoka rw’abaturage bava cyangwa bagana ku isoko guhaha, bagenda nta nkweto bambaye mu birenge.
Iyo wababonaga wumvaga usuherewe, utuntu tukunyuramo utumva uburyo umuntu yagenda muri ubwo buryo atitaye ku kuba hari icyamujomba kikamukomeretsa cyangwa akaba yasitara.
Birashoboka ko kuva aho gahunda y’ imihigo itangiriye mu gihugu, abayobozi baba barakanguriye abaturage ububi bwabyo n’ inyungu zo kwambara inkweto kuko urebye ngo mu myaka icumi ishize, iyo unyuze muri ibyo bice ubona ibintu byarahindutse.
Ni mu gihe ubona ku muhanda wa kaburimbo abaturage bose baba bakubisemo inkweto z’ amabara atandukanye, bikurikije ubushake bwa buri wese izi bakunda kwita ( bodaboda).
Twamenye amakuru ko iyo bagusanze ku muhanda wa kaburimbo uyu unyurwamo n’ abaturage benshi mu modoka harimo n’ abayobozi, aba umuntu yakwita abasirimu, ko utazambaye ashobora gusubizwa inyuma iyo yaturutse ntabashe kugera mu bandi.
Birashoboka ko bene uwo muturage yatera ikibazo umuyobozi nka mudugudu cyangwa gitifu.
Uko niko mu cyahoze ari Nyarutovu babaga byifashe mu myaka mike ishize aho rwose kwambara inkweto byari nk’ umugani.
Mu gihe tuvuga ibyo, hari ibyo kwishimira muri urwo rwego kuko abaturage bumva, bakanashyira mu bikorwa inama bagirwa na leta.
Imyumvire yarahindutse, isuku ni yose kandi biracyaza.
Gusa hari bamwe muri bo kwambara inkweto bikigoye, aho bamwe bareba ku jisho ubuyobozi bakaza bazicigatiye mu ntoki, iyo mu tuyira tw’iwabo mu cyaro bateganya guhita bazambara mu gihe bahuye n’ abayobozi cyangwa iyo bagiye gukandagira kuri kaburimbo.
Iyo myumvire iracyasaba ubukangurambaga kugira ngo abaturage bumve ko kwambara inkweto atari umurimbo gusa cyangwa ijisho ry’ubuyobozi ko ahubwo ari n’ubuzima bwiza kuko bikurinda indwara zica mu birenge mu gihe wabikandagije mu gitaka cyangwa mu kime.
Nkumva nta kizananirana mu guhindura imyumvire y’abo baturage bake bagikomeye kuri uwo muco, cyane ko abenshi batangiye kwambara inkweto.
Gusa amakuru twamenye ni uko bamwe muri abo baturage bitwaza ubukene bakavuga ko inkweto ziri ku giciro cyo hejuru bityo bagasobanura ko kutazambara buri gihe ari ukuzizigama ngo zidasaza vuba ntibabone amafranga yo kugura izindi.
Cyakoze ntabwo twabashije kumenya niba kubera iyo myumvire itari myiza ku myambarire y’inkweto, haba hari abaturage barwaye amavunja muri ako karere.
Umuntu akaba yashimira ubuyobozi bwagize uruhare mu guhindura mu buryo bwiza imyumvire y’ abo baturage, abaturage banyumvise ku ikubitiro no gusaba abasigaye kujyana n’abandi mu cyerekezo cyiza cy’iterambere ry’ igihugu.
Tanga igitekerezo