Imfatamashusho yo mu biro(Office CCTV Camera) yafashe ukekwaho ubujura witwa Muheshi Mouhamed mu kigo cy�ikoranabuhanga cyitwa �Pascal Tech� kiri mu murenge wa Remera, akarere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali uyu munsi tariki ya 18 Mutarama 2020.
Uyu Muheshi avugwaho kuba umujura ruharwa wari wayogoje ibiro bitandukanye biri mu murenge wa Remera. Nk�uko bigaragara mu mashusho yafashwe tariki ya 16 Gashyantare 2019, Muheshi yinjiye mu biro CCTV imureba gusa icyo gihe yahavuye batamufashe. Yafashwe ubwo yari agarutse kwiba gusa yagerageje kwiruka, Polisi ikorera mu muhanda ibafasha kumufata nk�uko Pascal Tech babivuga.
Imbere ya polisi, Muheshi wambaye amapingu ku maboko yemera ko yatwaye amafaranga y�u Rwanda 200,000 RWF gusa Pascal Tech bavuga ko yibye 300,000 RWF, mudasobwa, telefone nini (tablet), cheque 10 za Banki ya Kigali n�agasanduku kabikwamo amafaranga.
Muheshi bigaragara ko yafatiye indangamuntu mu murenge wa Muhima mu karere ka Nyarugenge, avuga ko atuye mu Nyakabanda, aho akorera umwuka w�ubukanishi. Bivugwa ko ubu acumbikiwe n�Urwego rw�Igihugu rw�Ubugenzacyaha kuri Sitasiyo ya Remera nyuma yo gufatwa gusa turacyategereje igisubizo cy’uru rwego ngo babiduhamirize.
Aya mashusho ngo ni aya Muheshi https://twitter.com/PascalTechRw/status/1218491527963512833
Tanga igitekerezo