Umugabo witwa Egide Nyisabyimbabazi, ushinjwa umwana yibyariye akanamutera inda yasabiwe gufungwa iminsi 30 y�agateganyo mu Rukiko Rwisumbuye rwa Gasabo, mu gihe ubushinjacyaha bukomeje iperereza kuri iki kirego n�ibindi bigishamikiyeho.
Ni icyaha uyu mugabo yakoze ku itariki 30 Ugushyingo 2019 ubwo yatahaga ari ninjoro umukobwa we akajya kumukingurira, agahita ajya mu cyumba akabwira umukobwa we kumusangayo ngo akamwereka ikintu yashakaga kumutunguza (surprise).
Uyu mwana w�umukobwa mu buhamya bwe, yavuze ko yageze mu cyumba se agatangira kumurwanya ashaka kumufata ku ngufu akamuciraho imyenda yose yari yambaye mbere yo kumusambanya.
Nyuma yo gufatwa ku ngufu nk�uko tubikesha Ubushinjacyaha Bukuru, uyu mukobwa ngo yashatse kubibwira nyina ariko ise amusaba imbabazi babigira ibanga.
Umukobwa ariko nyuma y�iminsi yaje kumva atameze neza agiye gufatisha ibizamini asanga yarasamye, maze ise agira ubwoba ashaka ko akuramo inda ariko umukobwa aranga, maze umugabo kujya amwereka abamotari b�inshuti ze bafite amafaranga amutegeka kujya ajya kubasura anabemerere bamusambanye kugirango azabone uwo agerekaho iyo nda ariko umwana nabwo aramunanira.
Kera kabaye umwana yahishuriye ibanga nyina, umubyeyi nawe ntiyabyihanganira abimenyesha inzego z�umutekano zimuta muri yombi.
Ubushinjacyaha bukaba buvuga ko Nyisabyimbabazi akurikiranweho icyaha cyo gusambanya umwana giteganywa kandi gihanishwa ingingo ya 133 y’itegeko N�68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n�ibihano muri rusange.
Kuva ntangiriro za 2019 kugeza mu ukwakira abana barenga ibihumbi 15 batewe inda.
Imibare y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) igaragaza ko mu madosiye 9017 y’ibyaha bikorerwa abana rwakiriye kuva mu 2017, 8663 muri yo ni ay’abana basambanijwe. Kuva mu ntangiriro za 2019 kandi abana 15,696 batewe inda.
RIB ivuga ko icyaha cyo gusambanya abana ari cyo cyiza ku isonga mu byaha byose bikorerwa abana mu Rwanda.
Iki cyaha ngo kigenda gifata indi ntera kuko kuva mu ntangiro za 2019 kugeza mu mpera z’ukwezi kwa munani honyine hakiriwe amadosiye 3,512 y’abana basambanijwe.
Abagize Ihuriro ry’abanyarwandakazi bari mu Nteko Ishinga Amategeko n’abakora mu nzego z’ubutabera basanga hakenewe uruhare rwa buri wese mu kurwanya ibikorwa byo gusambanya abana kuko ngo bibangiza kandi ari bo Rwanda rw’ejo hazaza.
5 Ibitekerezo
Juvens Dusengimana Kuwa 09/02/20
Ubu turi,mubihe byimperuka.ariko RIB nikurikirane iyo nkoziyibibi kdi bamukanire urumukwiye.
Subiza ⇾niyonizeye jean noel Kuwa 09/02/20
Uwo mugabo yakoze amahano adasanzwe nakatirwe burundu yumwihariko
Subiza ⇾niyonizeye jean noel Kuwa 09/02/20
Uwo mugabo yakoze amahano adasanzwe nakatirwe burundu yumwihariko
Subiza ⇾Philippe mn Kuwa 10/02/20
Iyo nkuru ntiyuzuye nyina yali yagiye hehe? Nubwo ubusazi nabwo bweze namakimbirane nayo areze !
Subiza ⇾niyonizeye jean noel Kuwa 09/02/20
Uwo mugabo yakoze amahano adasanzwe nakatirwe burundu yumwihariko
Subiza ⇾nature frorantine Kuwa 10/02/20
Nakatirwe burundu kuko afide ibyaha. 2 kandi niyo yabarikimwe.
Subiza ⇾Tanga igitekerezo