Umukobwa utatangajwe amazina utuye mu kagari ka Rudashya mu Murenge wa Ndera mu karere ka Gasabo aravugwaho gukora urutonde rw’abahungu 10 azica bivugwa bagiye banga gukundana na we.
Abatuye muri ako gace babwiye TV 1 ko ko mu byumweru bibiri gusa ngo hari hamaze gupfa abantu barindwi, barimo abasore batanu, umukobwa umwe n�umugore umwe.
Izo mpfu bavuga zidasobanutse ngo zirimo kwibasira urubyibyiruko cyane cyane urw�abasore. Bavuga ko ari impfu z�urukurikirane z�abantu bapfa mu buryo budasobanutse, bikaba bivugwa ko bashobora kuba bicwa n’uburozi.
Aba baturage bavuga ko hari umukobwa ushobora kuba abyihishe inyuma kuko ngo uwanze gukundana na we ngo ahita umuroga akamwica.
Umwe mu baturage batuye muri ako gace, Martin Kimonyo utuye muri ako gace avuga ko umuhungu we w�imyaka 26 na we aherutse gupfa nyuma y’aho uwo mukobwa amubwiye ko umuhungu we yamwanze.
Abatuye muri ako gace bavuga ko uwo mukobwa yakoze urutonde rw�abasore ngo yakoze urutonde rw�abasore bagera ku 10 ngo azahitana muri ubwo buryo. Ni ibintu urubyiruko ruvuga ko rwatewe ubwoba na byo kuko harimo n�abatagisohoka mu nzu nk’uko TV 1 ikomeza ibitangaza.
Kugeza ubu uyu mukobwa uvugaho ibi bikorwa ntacyo aratangaza ku bitangazwa n’abaturage.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w�Umurenge wa Ndera Kayihura Felix yatangarije TV1 ko ayo makuru na we yamugezeho.
Gitifu Kayihura avuga ko afatanyije n�inzego zishinzwe umutekano barimo kureba uko bakurikirana iby’iki kibazo.
Gukunda no gukunwa ni uburenganzira bwa muntu gusa nanone si ihame ko uwo wakunze agukunda. Iyo ubimubiye akabyemera biba byiza, yabyanga na bwo ukiyakira. Benshi byagiye bibananira bakisanga bafashe ibyemezo bigayitse.
Tanga igitekerezo