Abaturage bo mu Murenge wa Nyagihanga mu karere ka Gatsibo bavuga ko bamaze umwaka n�igice badasezeranywa mu mategeko, kubera kutagira umunyabanga nshingwabikorwa.
Aba baturage bavuga ko bahangayikishijwe n�ikibazo cyo kutagira umunyamabanga nshingwabikorwa w�umurenge, ari na we usezeranya abagiye kubana byemewe n�amategeko.
Umwe yagize ati � Tekereza kwambuka i Ngarama ugiye gusezeranayo, kandi ngo umurenge wanyu ngo ufite gitifu, ese turishimye? ntabwo twishimye.�
Undi ati � Ntabwo serivise twebwe zitunogeye neza cyane, nk�ubu ngubu kuba utura nk�ikimina ntiwajyana icyangombwa cya burundu utarasezeranye, nta serivise wabona ku murenge utarasezeranye.�
Ibyo kuvuga ko badahabwa serivise zo gusezeranywa mu mategeko, binemezwa n�Umuyobozi w�Agateganyo mu Murenge wa Nyagihanga, Reberaho Paul, aho avuga ko nk�umurenge wakabaye ufite umunyamabanga nshingwabikorwa uhoraho, kuko ngo n�ubwo izindi serivise bazitanga ariko hari ibyo batemerewe birimo no gusezeranya.
Ati �Iyo abantu basezeraniye mu murenge utari uwabo ntabwo biba bibamereye neza nkuko basezeranira iwabo, hari n�abakoresha amatike bajya aho gusezerana urumva ko baba bakoresheje ingengo y�imari itari ikwiye bakabaye basezeranira mu murenge wabo.�
Ku ruhande rw�Ubuyobozi bw�akarere ka Gatsibo, Perezida w�Inama Njyanama muri aka karere, Rucyemanganizi Cyprien yabwiye Radio Ishingiro dukesha iyi nkuru ko abaturage ba Nyagihanga bagiye gushakirwa igisubizo cya vuba mu gihe bagitegereje ko haboneka umukozi uhoraho ubishinzwe.
Ati � Tugiye guhwitura abakabaye babasezeranya kuko icya mbere umunyamabanga nshingwabikorwa w�umurenge uri hafi aho ngaho, ashobora kubikora ni ukuvuga ngo Meya azaza kubasezeranya ndetse atabonetse ashobora kugira uwo ashyiraho, ikindi hari umukozi ugiye kuboneka azaboneka vuba na we azaza ahite aziba icyuho.�
Ikibazo cyo gushyira umukozi mu mwanya mu buryo bw�agateganyo akawumaraho igihe, ni ikibazo kijya cyumvikana mu nzego zinyuranye za Leta.
Ivugururwa rya sitati rusange igenga abakozi ba Leta, umushinga washyikirijwe inteko ishinga amategeko mu kwezi kwa cyenda uyu mwaka, hateganywa ko umukozi agomba kujya mu mwanya w�agatenganyo mu gihe kitarenze umwaka umwe, ibitandukanye n�ibyakozwe mu murenge wa Nyagihanga, bikaba bikomeje gukururira abaturage ingaruka.
Iki ni ikibazo basangiye n�abo mu Murenge wa Gahara mu Karere ka Kirehe nabo baherutse gutangaza ko bamaze umwaka n�igice nta gitifu w�umurenge bagira.
Tanga igitekerezo