Abaturage bo mu Murenge wa Rubaya bavuga ko Ubucuruzi bwambukiranya imipaka bwahoze bukorwa n’abaturanyi babo muri Uganda mu buryo bwemewe ubu bwitwa ubucuruzi butemewe.
Urugero batanga ni isoko ryitwa ’mukensiyona’ riri neza ku mupaka ariko ku ruhande rwa Uganda, ryaremagwa n’abaturage b’impande zombi, ubu nta Munyarwanda wemerewe kurirema.
BBC yaganiriye n’aba baturage mu cyo yise ibanga rikomeye, ivuga ko bakuwe umutima no kwamburwa bimwe mu byo baguraga muri Uganda igihe bageze mu Rwanda.
Umwe muri abo baturage ati " Mu Bugande nagiyeyo rimwe banyaka agahunga [ifu y’ibigori] kanjye ngo nkavanye mu Bugande. Banjyanye ku Mulindi [station ya polisi iri hafi y’umupaka wa Gatuna] ndarayo kabiri, ubu njyewe narahahamutse sinifuza gusubirayo."
Undi mugabo yavuze ko atajya muri Uganda ku bwo kumva inkuru zitandukanye z’abaraswa ari yo bavuye.
Ati " Abajyayo barabarasa, hari abo barasira urwijya [hirya] iyi za Rubaya, za Cyumba ruguru iyi. Muri Rubaya nziyo babiri, n’uwejo bundi barasiye ruguru iyi ashaka kugera ku murenge."
Urujya n’uruza hagati y’u Rwanda na Uganda rwakendeye kuva muri Gashyantare 2019. U Rwanda rwagiriye inama abaturage barwo ko baba baretse kujya muri Uganda kuko ngo umutekano wabo utizewe.
Ni nyuma y’itotezwa ry’abaturage barwo batari bacye bagiye bahohoterwa bari muri Uganda bitwa intasi, ibirego bo bagiye bahakana.
Ku ngingo y’abaturage baraswa bagerageza kwambuka umupaka, inzego z’umutekano mu Rwanda, zigaragaza ko aba haba Abanyarwanda cyangwa Abanya-Uganda bose baba bakora ubucuruzi butemewe n’amategeko.
Ubuyobozi ku mpande z’ibihugu byombi busaba ko hakoreshwa inzira zemewe mu kwambukiranya ibihugu byombi mu rwego rwo kwirinda ibibazo biri mu bucuruzi bwa magendu.
Tanga igitekerezo