�Mwohereze abana mu gisirikare� cyangwa �Tumeni watoto Jeshini�, ni interuro itazibagirana ku Banyekongo yakoreshejwe na Laurent Desire Kabila, wayoboye Congo kuva kuwa 31 Gicurasi 1997 kugeza ku itariki nk�iyi ya 16 Mutarama mu 2001, ahamagarira ababyeyi kohereza abana babo bakamufasha kurwanya Mobutu Sese Seko. Muri iyi nkuru turagaruka kuri aba bana ndetse no ku buzima bwe muri rusange nk�uko yakoranye na Che Guevara ndetse n�ibivugwa ku mashuri yari yarize ashidikanwaho.
Iyi nteruro yakoreshejwe bwa mbere na Kabila, wari ukuriye umutwe w�inyeshyemba wa AFDL (Alliance des Forces D�mocratique pour la Lib�ration du Congo), nyuma yo kwigarurira Umujyi wa Bukavu mu Ukwakira 1996, yabaye imbarutso yo kohereza abana ku rugamba ku bwinshi.
Kwinjiza abana mu nyeshyamba byagiye bikomeza umujyi ku wundi, intara ku ntara, uko AFDL yateraga intambwe ijya imbere. Aba bana ba �Kadogo� baje gufasha Laurent Kabila kwinjira mu murwa mukuru Kinshasa ku itariki 17 Gicurasi 1997 nyuma yo guhunga kwa Mobutu.
Urubuga MediaCongo ruvuga ko nyuma yo kugera i Kinshasa, aba bana bahuye n�inzira y�umusaraba mu Ntambara ya Kabiri ya Congo, yatangijwe n�Ihuriro ry�Abanyekongo riharanira Demokarasi (RCD) kuwa 02 Kanama 1998.
Aba bana kandi bongeye guhura n�ibizazane ku itariki nk�iyi ya 16 Mutarama 2001 nyuma y�iyicwa rya Perezida LD Kabila wishwe n�umwe mu bari barahoze ari ba �Kadogo� wari umwe mu barinzi be ba hafi be.
Amateka yirengagijwe
Bivugwa ko nyuma y�urupfu rwa Kabila, benshi muri aba bana bari mu gisirikare birukanwe mu gisirikare bakoherezwa mu buzima bwa gisivili nta n�imperekeza bahawe kandi ntihagire umuntu wita ku gukurikirana ikibazo cyabo, ibyo bakoze byose bishyirwaho akadomo baribagirana.
Mu 2015, umuhungu wa LD Kabila witwa Zoe Kabila wari umudepite icyo gihe, kuri ubu akaba ari Guverineri w�Intara ya Tanganyika, yagize atya ajya kuri twitter agira ati: �Ba Kadogo bariho cyangwa bapfuye, bahisemo gusiga amakaramu yabo bafata imbunda.�
Mu gihe Zoe Kabila yumvaga arimo guha icyubahiro aba bana bitangiye igihugu, bivugwa ko byabaye ngombwa ko asiba ubwo butumwa nyuma y�impaka yari amaze kuzamura kuri uru rubuga nkoranyambaga.
Nubwo kwinjiza abana mu gisirikare cyangwa mu mutwe witwaje ibirwanisho ari icyaha cy�intambara, ngo amateka azagumana ko aba bana bagize uruhare mu guhagarika igitugu cya Mobutu wari umaze imyaka 32 ayoboye igihugu.
Ese Laurent Desire Kabila yari muntu ki?
Kabila yavutse ku itariki 27 Ugushyingo mu 1939 , avukira ahitwaga Baudouinville, mu Ntara ya Katanga, (ubu ni muri Moba mu Ntara ya Tanganyika) mu cyahoze ari Kongo Mbirigi. Se yakomokaga mu bwoko bw�Aba-Luba, mu gihe nyina yari uwo mu bwoko bwa Lunda.
Bivugwa ko yize hanze y�igihugu nk�ibijyanye na filozofi ya politiki I Paris, agakura PhD muri Tashkent, muri Belgrade ndetse nyuma akiga muri Kaminuza ya Dar es Salaam, ariko nta gihamya kigeze kigaragara cyangwa ngo gitangwe.
Kabila mu bibazo bya Congo muri za 60
Nyuma gato yo kubona ubwigenge kwa Congo mu 1960, Intara ya Katanga yaje kwitandukanya n�ubutegetsi bwa Congo kuwa 11 Nyakanga 1960 kiba iba igihugu cyigenga iyobowe na Moise Tshombe, wari ukuriye Ishyaka ry�Impuzamashyirahamwe y�amoko yo muri Katanga (CONAKAT).
Iyi Leta ya Katanga ntabwo yigeze ishyigikirwa mu ntara ubwayo irangwa n�ubushyamirane bushingiye kuri aya moko n�ubundi cyane cyane mu majyaruguru yayo.
Kabila ni umwe mu bayirwanyije. Yakanguriye Abaluba kuyirwanya ashinga umutwe w�inyeshyamba ahitwa Manono. Muri Nzeri 1962, havutse Intara nshya ya Katanga y�Amajyaruguru, Kabila aba umudepite mu nteko ishinga amategeko y�intara, ndetse aba Umuyobozi wa cabinet ya minisitiri w�itangazamakuru, Ferdinand Tumba.
Muri Nzeri 1963, Kabila n�abandi bagenzi be bari bakiri bato mu nteko, bahatiwe kwegura nyuma yo kubashinja gushyigikira ubukomunisiti (Communisme).
Kabila ntiyahishaga ko ashyigikiye Prosper Mwamba Ilunga, wagenderaga ku matwara ya Lumumba. Ubwo abagenderaga ku matwara ya Lumumba (Lumumbistes) bashingaga umutwe wa CNL (Conseil National de Lib�ration) Kabila yoherejwe mu burasirazuba bwa Congo gufasha gutegura impinduramatwara by�umwihariko muri Kivu no mu Ntara za Katanga y�Amajyaruguru.
Iyi mpinduramatwara yaranzwe no kwivumbagatanya kwiswe �Simba Rebellion� kwabaye muri izo ntara za Katanga muri icyo gihe. Mu 1965, Kabila yashinze umutwe w�inyeshyamba ibikorwa byawo byambukiranyaga imipaka kuva Kigoma muri Tanzania, wanambukiranyaga Ikiyaga cya Tanganyika.
Kabila mu mikoranire n�icyamamare Che Guevara
Wikipedia ivuga ko Che Guevara yafashije Kabila igihe gito mu 1965. Che Guevara yari yagaragaye muri Congo ari kumwe n�abarwanyi be babarirwa mu 100 bateganyaga kuzana impinduramatwara nk�iyo muri Cuba muri iki gihugu.
Che Guevara ariko nyuma gato yahise aca amazi Kabila wari ufite imyaka 26 icyo gihe, avuga ko atari umugabo ukwiye kuyobora iyi mpinduramatwara yari yiteze guhura nawe. Ibi Guevara yabivugiye ko Kabila yatinze kugera kuri Che Guevara n�ingabo ze aho yagombaga kumuha ubufasha ku rugamba nk�uko bari babisezeranye.
Kunanirwa gukorana hagati ya Kabila na Guevara byagize n�uruhare mu guca intege iyo mpinduramatwara muri uwo mwaka n�ubundi.
Kuri Che Guevara, ngo mu bantu bose yahuye nabo mu rugamba rwe rwo muri Congo, Kabila ngo niwe wenyine wari wujuje ibisabwa ngo ayobore abantu benshi, ariko amunenga ko atari ashyize umutima ku mpinduramatwara (lack of "revolutionary seriousness".)
Kabila amaze kubona inzira yatangiye ntaho izamugeza, yatangiye ubucuruzi bwa magendu bwa zahabu n�imbaho mu kiyaga cya Tanganyika, ndetse aza no gushinga akabari n�icumbi muri Tanzania.
Mu 1967, Kabila na bacye mu bantu bari bamushyigikiye bimuriye ibikorwa byabo mu misozi ya Fizi- Baraka, muri Kivu y�Amajyepfo, bashing ishyaka bise PRP (People’s Revolutionary Party), afashijwe n�u Bushinwa ashinga leta yigenga igendera ku matwara ya Gikomunisiti muri Kivu y�Amajyepfo.
Iyi leta ya PRP yagez ku iherezo mu 1988 Kabila aburirwa irengero ndetse benshi bakeka ko yapfuye. Ubwo yari i Kampala, Kabila bivugwa ko yahuye na Perezida Museveni, nyuma uyu na Perezida Julius Nyerere bakamuhuza na Paul Kagame wari Visi perezida.
Intambara ya Mbere ya Congo
Kabila yaje gusubira muri Congo mu Ukwakira 1996 ayoboye inyeshyamba za AFDL zinjiriye muri Kivu y�Amajyepfo, igikorwa cyatangije intambara yiswe iya mbere ya Congo. Afashijwe n�u Rwanda, Uganda n�u Burundi, yabashije kurwanya ingabo za Mobutu kugeza bageze i Kinshasa mu 1997.
Bivugwa ko hagati mu 1997 ingabo za kabila zari zimaze kwigarurira hafi igihugu cyose, ibikorwaremezo bya ntabyo akaba ari bimwe mu byatindije ingabo ze mu nzira mu bice bimwe. Nyuma y�imishyikirano itaragize icyo igeraho yabereye mu bwato bwa Afurika y�Epfo, SAS Outeniqua, Mobutu yahisemo guhunga igihugu kuwa 16 Gicurasi. Umunsi wakurikiyeho ubwo yari mu birindiro bye I Lubumbashi, Kabila yatangaje ko guhera uwo munsi ari perezida w�igihugu.
Akigera ku butegetsi yahise ahindura itegeko nshinga anahindura izina ry�igihugu n�ibendera kitwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo kireka kwitwa Zaire, izina cyari cyarahoranye kuva mu 1964 kugeza mu 1971. Yinjiye I Kinshasa ku mugaragaro ku itariki 20 gicurasi, arahirira kuyobora igihugu ku itariki 31 Gicurasi, atangira manda ya mbere ku mugaragaro.
Kabila ku butegetsi n�urupfu rwe
Nubwo mbere yakunze gushyigikira amatwara ya gikomunisiti, akigera ku butegetsi politiki ze zaranzwe no kuvangamo na kapitalizime, atangaza ko amatora azaba nyuma y�imyaka ibiri kuko yari akeneye igihe cyo kubanza gusubiza igihugu ku murongo.
Nubwo bamwe mu burengerazuba bw�isi bafataga Kabila nk�ugiye kugaragaza amaraso mashya mu buyobozi bwo muri Afurika, abandi basangaga imitegekere ye itandukanyeho gato gusa n�iya Mobutu yasimbuye yaranzwe n�igitugu, kwimakaza ruswa no gukandagira uburenganzira bwa muntu. Mu mpera z�1997, Kabila yari atangiye gufatwa nk�undi Mobutu.
Mu 1998, abamufashije mu rugamba, Uganda n�u Rwanda, bari bamaze kumurambirwa baramuhindukirana batera inkunga umutwe wa RCD (Rally for Congolese Democracy), Intambara ya Kabiri ya Congo ivuka ubwo, iza kwivangamo ibindi bihugu by�inshuti Kabila yashatse birimo Angola, Namibia na Zimbabwe, intambara iza kurangizwa n�amasezerano y�amahoro yo muri Nyakanga 1999 yatumye ingabo z�ibyo bihugu ziva ku butaka bwa Congo.
Ku itariki ya 16 Mutarama 2001, Kabila yaje kuraswa n�umwe mu bamurindaga bimuviramo urupfu, asimburwa n�umuhungu we, Joseph Kabila bamwe banemeza ko yaba yaragize uruhare mu iyicwa rye.
Nk�uko byatangajwe na Leonard Mashako Mamba wari minisitiri w�ubuzima akaba yari mu ngoro ya perezida uwo munsi ndetse wahise amugeraho, avuga ko yasanze akiri muzima ahubwo yapfiriye mu nzira ajyanwa mu bitaro muri Zimbabwe, nubwo hari andi makuru avuga ko yahise apfa akimara kuraswa.
Iperereza ku rupfu rwa Kabila ryageze ku bantu bagera ku 135 barimo abana bane bahoze ari ba Kadogo nk�uko twabibabwiye haruguru, baburanishwa mu rukiko rudasanzwe rwa gisirikare.
Abavugwagaho kuyobora iyicwa rye barimo Col Eddy Kapend (Bivugwa ko ari umwe muri babyara ba Kabila,) n�abandi bantu 25 bakatiwe igihano cy�urupfu mu 2003, ariko ntibicwa. Abandi 64 barafunzwe nyuma yo gukatirwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza kuri burundu, naho 45 bahanagurwaho icyaha.
Kugeza n�uyu munsi ariko, ibivugwa ku rupfu rwa Kabila n�ababa barabigizemo uruhare cyangwa abari babyihishe inyuma kiracyari ikintu kigibwaho impaka.
Tanga igitekerezo