Umuyobozi w�Umujyi wa Nairobi, Mike Sanko watawe muri yombi nabi kuri uyu wa Gatanu, bivugwa ko yageragezaga gucika, kuri ubu aravuga ko igipolisi cyamuhondaguye kikanamukorera iyicarubozo, mu gihe uyu mugabo yari aherutse gutangaza ku mugaragaro ko agiye gushyira ku karubanda abanyapolitiki n�abanyemari bahohotera abagore bitwaje icyo bari cyo.
Umwunganira mu mategeko, Harrison Kinyanjui, avuga ko Sonko yafashwe bunyamanswa ndetse yakomerekejwe n�abapolisi ubwo bamutaga muri yombi.
Yavuze ko abapolisi birengagije gutaka kw�ububabare bwa Guverineri Sonko ndetse akeneye kwitabwaho n�abaganga nk�uko bitangazwa na Nation.co.ke.
Uyu munyamategeko ati: �Biteye isoni kuba ibi biba kuri guverineri wacu dukunda kuri ubu ukeneye ubuvuzi kubera uburyo butari ubwa kimuntu yafashwemo n�abapolisi babi muri Voi. Usibye no kumukomeretsa nta mbabazi, guverineri yanimwe amahirwe yo gufata imiti ye none ubuzima bwe buri kurushaho kumererwa nabi.�
Kinyanjui avuga kandi ko polisi yakoze amakosa gufata umuyobozi w�umujyi nk�umuntu uri gucika ubuyobozi kandi yari ari kumwe n�abashinzwe kumurinda ndetse telephone ye iriho.
Ati: �Ntushobora kuba urimo kwihisha cyangwa gucika ufite abarinzi wahawe na guverinoma na telephone yawe iriho. Guverineri yari ari ku butumwa busanzwe bwa buri munsi.�
Guverineri wa Nairobi, Mike Sonko, yatawe muri yombi afatiwe ahitwa Voi kuri uyu wa gatanu nyuma ya saa sita, nyuma y�amabwiriza y�Umukuru w�ubushinjacyaha, Noordin Haji, ku birego bifitanye isano na ruswa.
Sonko ndetse n�abandi bakozi 9 bo hejuru muri Nairobi ndetse n�ibigo byigenga n�iby’ubucuruzi ngo bagiye bakira amafaranga menshi abarirwa muri miliyoni 357,4 y�Amashilingi ya Kenya, aturutse mu manyanga mu itangwa ry�amasoko.
Bararegwa ibirego birimo kutubahiriza amategeko agenga itangwa ry�amasoko, guteza amakimbirane ashingiye ku nyungu no gukoresha imyanya yabo nabi ndetse Sonko akongerwaho icyo kwanga gutabwa muri yombi.
Mu itangazo ryasohowe kuri uyu wa Gatandatu na Polisi ya Kenya, Umuvugizi wa yo ,Charles Owino, yatangaje ko Igipolisi giteganya kurega Sonko guhohotera umupolisi no kwanga gutabwa muri yombi ku neza, avuga ko yakubise ndetse agakomeretsa umupolisi ubwo yafatirwaga ahitwa Voi ku muhanda munini uva Nairobi ujya Mombasa.
Owino yongeyeho ko umuyobozi w�Umujyi wa Nairobi yagaragaje ubugizi bwa nabi ubwo polisi yageragezaga kumuta muri yombi no kumwambika amapingu mbere yo kumushyira muri kajugujugu yamusubije i Nairobi.
Ese Sonko yaba azira ukuri cyangwa arazira ibyo aherutse gutangaza?
Guverineri Sonko yari aherutse gutangaza ko agiye gushyira ku karubanda abanyapolitiki n�abanyemari bahohotera abagore nyuma y�iminsi mikeya umudepite witwa Ken Okoth yiciwe mu rukundo rw�ibanga.
Sonko yabwiye abagiye bahohoterwa cyangwa abazajya bahohoterwa kumugezaho amafoto, amazina yose, za videos z�ibihe byiza babaga barimo, bakabyohereza kuri numero ya telephone yatanze kugirango bazashyirwe ku karubanda.
Ati: �Guhera uyu munsi abagore mwese muri iki gihugu, niba hari umudepite, umusenateri, guverineri, umukozi wa leta, cyangwa umunyemari waguteye inda akayihakana, nyoherereza amakuru arambuye kuri bo tubashyire ku karubanda dusabe ko bapima DNA naba akiriho.�
Ikinyamakuru Standard Digital mu nkuru yacyo yo kuwa 04 Kanama kikaba cyaratangaje ko uyu mugabo yikomye Umusenateri witwa Isaac Mwaura n�umudepite witwa Millie Odhiambo nyuma y�aho aba babiri bamushinje kutubaha, ubwo yajyaga ku karubanda akavuga iby�urukundo rw�ibanga rw�umudepite Ken Okoth n�umwe mu badepite ku rwego rw�intara muri Nairobi.
Tanga igitekerezo