Urukiko rwa gisirikare i Nyamirambo rwongeye gusubika urubanza rw�abantu 25 bahoze mu ihuriro y�imitwe yitwaje intwaro ikorera mu mashyamba ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, barangajwe imbere Maj. (Rtd) Habib Mudathiru wahoze mu ngabo z�u Rwanda.
Aba barwanyi uko ari 26 bakurikiranweho ibyaha bitanu; birimo gucura umugambi w�iterabwoba, kwinjira mu mutwe w�ingabo utemewe, gucura umugambi wo kugirira nabi ubutegetsi buriho mu Rwanda, kugirana umubano na leta y�amahanga hagamijwe gushoza intambara ndetse no kurema umutwe w�abagizi ba nabi.
Intandaro y�isubikwa ry�uru rubanza yabaye impaka zishingiye ku bandi basirikare ubushinjacyaha bwa gisirikare burega gukorana ibyaha na bariya 26.
Aba barimo Private Jean Bosco Ruhinda na Corporal Muhire Dieudonne. Ruhinda wahoze ari inzobere mu ikoranabuhanga n�itumanaho rihuza ibikorwa bya gisirikare mbere yo gutoroka igisirikare cy�u Rwanda, ashinjwa gukomereza iyi mirimo muri P5 ubwo yayigeragamo avuye muri RNC ya Kayumba Nyamwasa.
Ubushinjacyaha bumushinja guhuza itumanaho rya P5 n�iry�indi mitwe igambiriye guhirika ubutegetsi bw�u Rwanda.
Nta wuzi aho Private Jean Bosco Ruhinda aherereye nyuma yo gutoroka gereza nk’uko Radiyo Ijwi rya Amerika ibitangaza.
Ku bijyanye na Corporal Muhire na bagenzi be, ubushinjacyaha bwasabye ko urubanza rwabo ruhuzwa n�urwa bariya 26 barangajwe imbere na Maj. Mudathiru.
Mu minsi ishize ubushinjacyaha bwasabaga ko urubanza rw�uyu mugabo ruhuzwa n�ururegwamo Maj. Nsabimana Calixte uzwi nka Sankara, bijyanye n�uko bombi babaga mu gisirikare cya FLN kirwanya u Rwanda.
Ku bw�umushinjacyaha ngo impamvu zombie zifitanye isano, ngo kuko ibyaha baregwa byabereye igihe kimwe yemwe n�ahantu hamwe, kandi byombi bifite umugambi wo guhirika ubutegetsi bw�u Rwanda.
Lt. Colonel Rugamba Bernard Hategekimana ukuriye inteko iburanisha, yavuze ko badashobora kurindira ko Ruhinda aboneka kugira ngo urubanza ruburanishwe mu mizi, ariko nanone avuga ko adashobora kuruburanisha atubahirije ibyo amategeko ateganya, cyane ko abari mu rukiko bagomba kuburana mu gihe kitarambiranye.
Me Musabyimana wunganira batatu mu baregwa, yasabye ko habanza kugaragazwa dosiye z�ubugenzacyaha zerekana ko ko abadahari batorotse igisirikare cy�u Rwanda.
Yanikomye ubushinjacyaha bwazanye icyaha gishya cy�iterabwoba mu rubanza, nyamara mu gihe mu bugenzacyaha, mu bushinjacyaha no mu ifunga n�ifungura nta kigeze kigaragazwa. Yasabye ko iki cyaha kitakwakirwa ngo kuko kinyuranyije n�amategeko.
Umucamanza yavuze ko ingingo y�ubushinjacyaha n�abaregwa iterabwoba atayifataho icyemezo, mu gihe urubanza rutaratangira mu mizi. Yategetse ko ku bufatanye n�ubwanditsi bw�urukiko rukuru rwa gisirikare abadafite amategeko bafashwa kubabona.
Hanzuwe ko Private Jean Bosco Ruhinda uri ahantu hatazwi atumizwaho, na ho ibyo guhuza ziriya manza zateje ukutumvikana avuga ko bigomba kwiganwa ubushishozi.
Ku wa 06 Gashyantare ni bwo hazafatwa umwanzuro kuri ziriya mpaka, ari na bwo hazamenyekana umunsi nyir�izina urubanza ruzatangira kuburanishirizwa mu mizi.
Tanga igitekerezo