Imwe muri resitora ziyubashye mu Bufaransa yitwa Le Gallion y’uwitwa Jacques DeNoiret iraregwa gushyira mu biryo by’abakiriya bayo amasohoro kugira ngo biryohe.
Abakiliya batatu batangaje ko banduye indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina nyuma yo kurya muri iyo resitora ya Jacques DeNoiret.
Iyi resitora isanzwe ikunzwe bitewe n’ibihembo yatsindiye birimo no gushyirwa ku rwego rw’inyenyeri eshatu iri ahitwa Annecy, muri Haute-Savoie hafi y’imbibi n’Ubutaliyani n’Ubusuwisi.
Abantu bavuye imihanda yose bashoboraga kuza bashaka kurira muri resitora ya Le Gallion ku bw’ifunguro rya Creme Soufffle ryanyuze benshi.
Uburanira abarega resitora, Luc Rochelle, wo mu rugaga rw’abavoka rwitwa Lacasse & Pilfroy yabwiye abanyamakuru ati " Hamaze gusuzumwa ibigize creme souffle muri laboratwari, Bwana DeNoiret nta kindi yakoze, yemeye ko yakoreshaga amasohoro y’umwe mu bakozi be mu gutegura iri funguro."
Agira icyo avuga ku byo aregwa, DeNoiret yagize ati " Umukozi wanjye twakuragamo iki [amasohoro] kigize ikiribwa cy’akataraboneka ntabwo yambwiye ko yanduye imitezi na mburugu. Kuva ubwo nahise mwirukana."
Jacques DeNoiret aganira n’abanyamakuru
Uyu mugabo avuga ko kandi yishuraga agimbazamusyi ku mukozi wabaga yatanze amasohoro agera kuri litiro ebyiri yo kuza gushyira mu biryo cyumweru kimwe.
Umwe mu bakozi bo muri iyi resitora utashatse kumenyekana nk’uko ibinyamakuru byo mu Bufaransa bivuga, yagize ati " Wikinishirizaga mu gikombe amasohoro ukayajyanira Shefu [DeNoiret]. Yayapimiraga ku munzani imbere yawe ureba, ubwo icyumweru cyashira akaguha gahimbazamusyi."
Aba bakozi kandi bavuga ko basabwaga gukomezakuyakusanya n
iyo mu ngo zabo yewe ngo bakazana n’ayabaga ari mu dukingirizo, bakayabika muri firigo.
Jacques DeNoiret yasabye imbabazi ababa baranduye indwara zikomoka ku mibonano mpuzabitsina gusa ashimangira ko amasohoro ari ikintu cy’ingenzi mu gutegura amafaunguro.
1 Ibitekerezo
HITAMUNGU JEAN DAMASCENE Kuwa 29/01/20
BITEYE AGAHINDA ISI IGEZE AHARINDIMUKA ,SINGAYE NA BA BADIVE BAHORA BATWIGISHA TEMPERANCE TUKIGIRA IBITI N’AMABUYE NONE BIGIYE KURANGIRA TURIYE N’AKARIBWA !
Subiza ⇾Tanga igitekerezo