Kera najyaga numva abakuru bavuga ngo ’umugabo mbwa aseka imbohe’, bakongera ngo uko umugabo aguye siko ameneka, bakongera ngo ntawe urata inkovu z’imiringa, nari umugabo ntihabwa intebe, ntawirata inkongoro yirata abo zareze n�indi migani myinshi nk’iyo.
Ariko kweli iyi Si iraruhije kuko njye Hon. Sebaba nagenze ndabona. Nta cyiza cyayo kandi nta mbabazi igira yo kazamba. Imana igira itya, bwacya ikaba ingize igitangaza, aho nyuze hose bandamya, banyunamira, bankomera mu mashyi, ababyeyi bamvugiriza impundu zimwe bakomora mu muco w’abakurambere bacu bishe Umwami Sebaba wa gatatu. Nanjye nabyumva, nkumva akanyamuneza n’isheja binshenjagura, ibyishimo nk’ ibyo kwa Rushemeza yo gashora akanabyara bikantaha maze nkamwenyura, akuzuye umutima kagasesekara.
Nafata ijambo maze nkishongora, ibishegabo bigashengurwa n’ijambo mbicengejemo, kuko mba ntavuze ibishegu kuko data Gashegu yantoje kubwiriza no gutebya mu misango y’Isabato mu mitwe y’amigisho. Aho nyuze hirya no hino imirishyo y’ ingoma ikavuga, impande zose amashyi atagerwa ku mashyi ngo kaci kaci! Nanjye nkazamura umutwe hejuru no hasi nerekana ko mbemera, mbishimiye.
Ndabazi bene wacu, bene mama n�abaturanyi banjye bo gaheka ko nta kindi bankundira; si uburanga ngira usibye akarimi keza Imana yampaye kabagezaho ibyiza by’amahoro, amwe twifurizanya muri kiliziya ntagatifu, ihumure, urukundo, ubumwe, ubwiyunge, iterambere, kubana neza, n’ibindi byiza nk’ibyo byose biva kuri Rugira.
Abandi bakaza bazanywe n’uburyarya, ibinyoma, amatiku, kwiyemera no kwiremereza kandi ibiro byabo wabiterura mu biganza, bakabikora kubera ibyubahiro byabarenze, intugu bakazizamura uko bashatse, bakabyimba, bagakomera bakiyibagiza ko imbehe zijya zubikwa, ifunguro rikagaraguzwa agati, nako wakamanika wicaye ukakamanura uhagurutse. Ngaho akaboko karekare, ngaho gushira isoni ku bakuru n’abato, birengagiza ko amategeko akomera kurusha amabuye kandi ntawe uyajya hejuru.
Icyiza muri ibyo byose ni uko impamvu ingana ururo, ugira utya wahumbya gato ukisanga ahagenewe abayakandagira, ibyari kositimu na karuvati byakurimbishaga, ugahimbara bugacya wambaye impuzankano z’ibara rituma ukubonye wese amenya icyo uri cyo, wajya mu giturage udaherekejwe n’abashumba bagendana inshyimbo ya kizungu, bakagucakira ugasubizwa aho wavuye bakugereranyije n’umunyamageragere.
Ahwi! Ibi byose si ugukabya, abanyabyaha bazajya mu muriro utazima naho abizeye bazajya iruhande rw�Aburahamu. Abiyanduza nibakomeze biyanduze, naho abiyeza nibakomeze biyeze! Amarembo ya Mageragere aruguruye, ndabarahiye Hon. Sebaba! Kwambara iroza si ibintu, ugeramo ukavuga rozari zitabarika, warerenguza impande zose ukabona inkike zigukikije, ukamera nk�umwanditsi wa Zaburi wavuze ngo "Mbese gutabarwa kwanjye kwava he?"
None se wakwibagirwa ute wa mukene wakandagiwe n’umukire [nako umutegetsi] aramuhonyora, atinya kumubwira ko amubabaza arangije aramubwira ati: "Nyakubahwa ikirenge cyanjye kiri munsi y’icyawe". Gukandamiza no guhonyora abandi biragatsindwa! Tugire kubahana kuko iby’isi ari gatebe gatoki. Ninde washoboraga kwemera ko umusekirite yahangura umuminisitiri ushinzwe amategeko mperutse kumva vuba aha? Ngayo nguko ahasigaye muzangemurire kuko narwishigishije none nkaba ndimo kurusoma. Umuswahili niwe nawe wavuze ngo iyo wokeje ikigori ntuzatinye umuriro, ugomba no kuwota ukaba wanagutwika. Si njye wahera hahera abakandagira amategeko. Yari Hon. Sebaba ubatashya.
Tanga igitekerezo