Polisi mu gihugu cya Hong Kong, iri guhigisha uruhindu ibisambo byari byitwaje intwaro bikiba amapaki 50 y’impapuro zo mu bwiherero (umusarani) zikomeje kuba ingumi kubera icyorezo cya Coronavirus.
Kuri uyu wa Mbere tariki 17 Gashyantare ni bwo ibi bisambo byari byahishe amasura binafite ibyuma, byagabye igitero ku muntu wari ugemuye ziriya mpapuro, bizimwiba bibanje kumutera ubwoba.
Ibi byabereye hanze ya rimwe mu mahahiro yo mu mujyi wa Hong Kong, akarere ko muri Hong Kong kazwiho kuba indiri y’amabandi menshi. Impapuro z’isuku zibwe ni mapaki 50 yarimo impapuro 600 zifite agaciro k’abarirwa muri 100,000Rwf.
Icyorezo cya Coronavirus gikomeje gushegesha Ubushinwa na Hong Kong ni cyo ntandaro yo kugira ngo ziriya mpapuro zibe ari imari ikomeye, kugeza aho ibisambo bicura umugambi wo kujya kuziba.
Ahantu ni uruvunganzoka imbere y’amahahiro yo muri kariya gace, bose barajwe ishinga no kugura ziriya mpapuro.
Ibiribwa nk’umuceri na makaroni na yo ni imari ikomeye muri Hong Kong, kuko na byo biri kugurwa ku bwinshi. Cyakora cyo n’ubwo amakuru avuga ko kubona biriya bicuruzwa ari ingume, Leta ya Hong Kong yo ivuga ko nta kibazo cy’ibiribwa n’ibikoresho byo mu rugo gihari.
Muri iyi nkubiri yo guhiga biriya bisambo, itangazamakuru ryo muri Hong Kong ryatangaje ko polisi yafashe babiri muri bakekwaho ubu bujura ndetse ikanagaruza zimwe mu mpapuro zibwe.
Magingo aya muri Hong Kong harabarurwa abantu 75 bamaze kwandura icyorezo cya Coronavirus. Mu Bushinwa iki cyorezo cyaturutse ho harabarurwa abarenga 1700 bamaze guhitanwa na cyo.
Tanga igitekerezo