Abafilipi 3:13-14
� Benedata, sinibwira yuko maze kugifata, ariko kimwe cyo nibagirwa ibiri inyuma, ngasingira ibiri imbere. Ndamaranira kugera aho dutanguranwa ngo mpabwe ingororano zo guhamagara kw�Imana muri Kristo Yesu kwavuye mu ijuru.�
Intumwa Pawulo yasobanuye muri aya magambo ko hataragera ariko hari icy�ingenzi yagombaga gukora: Kugira ngo agende, yagombaga kubanza akibagirwa ahahise. Yagombaga kureka iby�iminsi yatambutse byose; byaba byiza cyangwa bibi yagombaga kubireka.
Nka Pawulo, twabwo ushobora kwinjira mu hazaza hawe mu gihe ukiziritse ku hahise. Harekure. Ibyo byakoroha kubivuga kurusha ibyakozwe. Kuri bamwe, ahahise hanyuma hashobora kuba harabayemo ububabare, gucika integer ndetse n�inkovu z�ibyo waciyemo.
Bizasaba iki kugira ngo ubyibagirwe? Ese witeguye gushyingura ahazaza hawe? Ntabwo ahazaza hawe ari iteka ko harangira nk�ahahise hawe. Ni ikibazo gutegura ahazaza hawe ugereranyije n�ahahise! Ibi ndabibabwira nkurikije ibyo naciyemo:
Rekera gukurikiza ibyakubayeho ngo ubishingireho uvuga ibizakubaho mu gihe kizaza.
Aho ngana ntihashingirwa ku ho mvuye.
Ni inkuru nziza kuri benshi muri twe. Abantu benshi cyane bitekerereza iherezo ryabo bashingiye ku gihe cyabanje. Reka Imana yinjire mu buzima bwawe maze ihindure ibyo waciyemo mu buzima ku bw�ineza yayo.
� Ahazaza hawe hari gushingira ku mwanzuro wafashe mu gihe cyahise. Iki gihe kireke.�
Umukozi w�Imana Rev. / Ev. Eustache Nibintije, abinyujije muri Minisiteri ye y�ivugabutumwa yise � Nibintije Evangelical Ministries� asigaye adufasha mu kugabura ijambo ry�Imana nkuko yamuhaye umuhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugira ngo agirire abantu benshi umumaro mu gihe gisa n�iki.
Imana igihe umugisha�!
Nibintije Evangelical Ministries International (NEMI)
[email protected]
+14123266034(WhatsApp)
Twitter: @ivugabutumwa
Facebook: Nibintije Evangelical Ministries International
Tanga igitekerezo