Minisitiri w�Intebe wa kabiri Wungirije wa Uganda ushinzwe Umuryango wa Afurika y�Iburasirazuba, Kirunda Kivejinja avuga ko uyu muryango nta ruhare uzagira mu gukemura umubano mubi hagati y�u Rwanda na Uganda, ko ahubwo abaperezida b�ibihugu byombi ari bo bazabikemura.
Kivejinja yabwiye abanyamakuru kuwa Gatatu ko umuti ku mubano mubi hagati y�u Rwanda na Uganda uzashakirwa umuti na Perezida Museveni Yoweli na mugenzi we w�u Rwanda, Paul Kagame.
Ati � EAC ntabwo izivanga muri ibi bintu, kandi abakuru b�ibihugu bavuze ko ibi bibazo twabibarekera, batwizeza ko bazabishakira umuti. Nibatubwira ko byabananiye, ni bwo tuzagira icyo dukora.�
Ati � (�) dukwiriye kumenya ko n�abavandimwe batongana.�
Kivejinja nk�uko Chimpreports ibitangaza, yavuze ko ibibazo biri hagati y�u Rwanda na Uganda atari cyo kintu kibi cya mbere cyibayeho muri EAC. Yibukije abari aho urugamba wa Luweero na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
U Rwanda na Uganda bimaze imyaka ibiri birebana nabi. Bimeze gutyo mu gihe kuwa 30 Ugushyingo, EAC izizihiza isabukuru y�imyaka 20.
Uganda ishinja u Rwanda ubutasi mu gihe u Rwanda rushinja Uganda gufasha abashaka kurugabaho ibitero. Nta ruhande rwemera ibyo rushinjwa n�urundi.
Tanga igitekerezo