Ibihugu byo mu karere ka Afurika y�uburasirazuba bikomeje kongera amafaranga mu kugura intwaro zikomeye hagamijwe gukomeza ibisirikare byabyo, nk�uko imibare iheruka igaragaza. Nubwo ibihugu bya Kenya na Tanzania ari byo bishora menshi kubera n�ingengo y�imari yabyo iri hejuru, amaso ahanzwe U Rwanda, Uganda n�u Burundi, ibihugu byikanga intambara yakwambukiranya imipaka muri iki gihe.
Nk�uko iyo mibare iheruka ibigaragaza, Uganda niyo yashoye amafaranga menshi mu kubaka igisirikare cyayo mu mwaka ushize wa 2018 aho cyashoye miliyoni 408$, ikurikiwe n�u Rwanda rwashoye miliyoni 119,5$, hagakurikiraho u Burundi bwashoye miliyoni 66,9$.
Igihugu cya Uganda cyashyizwe ku rutonde rw�ibihugu 15 bya mbere ku Isi byazamuye amafaranga bishora mu gisirikare mu 2018. Burkina Faso ni yo iyoboye yongeyeho 52% ku mafaranga yashoraga mu gisirikare. Uganda iri ku mwanya wa 14, ikaba yarongereyeho 17% bigera kuri miliyoni 408$ mu 2018. Ni mu gihe Sudani y�Epfo yakoresheje agera kuri miliyoni 59$ mu 2018, ikaba yaragabanyijeho 50% by�ayo yakoresheje mu 2017.
Iyi mibare ijyanye n�agaciro idolari ryari rifite mu 2017, kandi yavuye mu Kigo Mpuzamahanga cy�ubushakashatsi mu by�amahoro cya Stockholm (SIPRI), kikaba cyarakuye iyi mibare mu mibare yatanzwe na za guverinoma, raporo za Loni, no muri raporo z�amafaranga ibihugu bikoresha zikorwa n�ibigo nk�Ikigega puzamahanga cy�Imari (IMF), ubusesenguzi bw�impuguke ku ngengo z�imari z�ibihugu no mu binyamakuru byandika ku bwirinzi.
Bivugwa ko kandi hari amayeri akoreshwa n�abacura bakanagurisha intwaro hirya no hino ku isi, umuntu yagereranya na ba rusahurira mu nduru. Hari igihe bumva umwuka mubi urangwa mu bihugu runaka maze bakenyegeza kugira ngo babashe kubona isoko ry�intwaro zabo.
Ayo mayeri bayakora bamena amabanga mu rwego rukomeye bagamije gutera ubwoba ibihugu biri mu makimbirane cyangwa bitayarimo ariko akenshi bituranye. Kugira ngo ayo mayeri yumvikane neza, igihugu runaka iyo kimaze kubaguraho intwaro, bihutira kurya akara ibituranyi byacyo, bakavuga umubare n�ubwoko bw intwaro icyo gihugu cyaguze.
Ibyo bindi nabyo nyuma yo kumenya ayo mabanga akomeye nabyo bikagura umubare w�intwaro urenze uwicyo gihugu cyaguze cyangwa izikaze kurushaho. Bigakomeza bityo bityo noneho hakaba ikimeze nk�isiganwa mu bihugu runaka buri kimwe gishaka gukomera kurusha ikindi.
Ibyo rero inganda cyangwa ibihugu bikora intwaro bigakomeza kubyungukiramo kuko biba bigamije ubucuruzi. Byumvikane ko kuri byo biba byifuza ko amakimbirane n�intambara byahoraho.Intwaro nkuko twabivuze mu karere kacu, zariyongereye ubona buri gihugu cyiteguye intambara igihe cyose habaye imbarutso.
Icuruzwa ry�intwaro bikaba byarabaye umugogoro ku mutekano mpuzamahanga kuburyo ari imbogamizi ikomeye mu kubona amahoro ahari amakimbirane
Ikinyamakuru The Independent kivuga kuri iyi nkuru kivuga ko iyi mibare yumvikana kubera ko muri rusange amafaranga agenda ku gisirikare muri Afurika yagabanyutseho 8,4% mu 2018. Nk�uko byemezwa na SIPRI, muri rusange ibihugu byo muri Afurika byashoye mu gisirikare cyabyo abarirwa muri miliyari 40,6$, angana na 2,2% y�amafaranga yose yagiye ku gisirikare ku Isi.
Nk�uko byemezwa na SIPRI ariko, ngo amafaranga ashorwa ku gisirikare si yo asobanura ubushobozi bw�igisirikare kandi imibare ku bihugu bimwe ntabwo iba yuzuye.
Iyi mibare yashyizwe ahagaragara mu gihe mu Karere k�Ibiyaga Bigari hakomeje gututumba intambara by�umwihariko hagati y�ibihugu by�u Rwanda, Uganda, u Burundi, na Congo, ariko ikaba ishobora no kwinjiramo za Tanzania, Angola na Congo-Brazza.
Kuwa 14 Ugushyingo, Perezida w�u Rwanda yakomoje ku bantu bafite umugambi wo guhungabanya umutekano w�u Rwanda, avuga ko bamwe bashyigikiwe n�amahanga ariko kugera ku migambi yabo bizabahenda cyane.
Icyo gihe yagize ati: �Tugiye kongera igiciro ku muntu wese ushaka guhungaanya igihugu cyacu,� ibi umukuru w�igihugu yabitangarije mu muhango wo kurahiza abayobozi bashya bari binjiye muri guverinoma.
Bukeye bwaho, ku itariki 15 Ugushyingo, Musabimana Juvenal, bitaga Gen. Jean-Michel Africa wo muri FDLR n�abarinzi be bane biciwe mu mirwano yabereye i Rutshuru, muri Kivu y�Amajyaruguru, aho benshi kugeza ubu bemeza ko haba hari yo ingabo zidasanzwe (Special Forces)z�u Rwanda zihakorera zifatanyije na FARDC ariko impande zombi zakomeje kubihakana.
Muri iyo minsi ku itariki 17 Ugushyingo, ingabo z�u Burundi zari mu birindiro byazo muri Komini Mabayi zagabweho igitero gikomeye cyahitanye benshi mu basirikare, u Burundi bushinja u Rwanda kugira uruhare muri iki gitero ariko rubitera utwatsi.
Ni mu gihe hari umutwe w�inyeshyamba mushya w�Abarundi wigambye iki gitero ariko u Burundi bukanga kubyemera ndetse bukaba bukomeje kuvuga ko buzihorera.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y�ububanyi n�amahanga y�u Rwanda, Olivier Nduhungirehe yahakanye ibi agira ati: �Ntabwo ari ukuri ko ibitero byagabwe n�abantu baturutse mu Rwanda. Ni ibirego bidafite ishingiro bihimbwa n�u Burundi nk�uko nk�uko bakunze kubikora mu myaka ine ishize. Dufite ibindi bintu byo gukora.�
Umukuru w�igihugu cya Uganda ku ruhande rwe nawe akaba aherutse gutangaza ko atazagirira imbabazi umuntu wese uzahungabanya umutekano w�igihugu cye.
Ayo magambo yigamba ubutwari kw�ibihugu by�akarere byumvikane ko bifitanye isano y�izamurwa ry�ingengo y�imari mu bikorwa bya gisirikari kubera ugututumba ku intambara mu karere ishoboka niba ababishinzwe batisubiyeho.
Bamwe mu bakurikiranira hafi politiki yo mu karere ariko bo bibaza impamvu ibihugu by�ibituranyi bibarizwa mu bihugu bikennye nk�u Burundi, u Rwanda na Uganda, kandi byose bibarizwa mu muryango umwe wa EAC, byashyira imbere isiganwa ryo kwibikaho intwaro zikomeye.
Bamwe basanga ari umuco w�ubukene no kutizerana utuma ibihugu byacu bitakaza umutungo wabyo mukeya mu kwirimbura no kwikubira.
Batanga urugero rw�uko mu 2011 Museveni yafashe ubutunzi bw�igihugu akagura mu Burusiya indege z�intambara zo mu bwoko bwa Sukhoi Su-30 MK2 zifite agaciro ka miliyoni 740$. Nyuma y�imyaka hafi 9 ziguzwe, izi ndege zibitse ahantu ntacyo zikoreshwa.
Ngo igihe kimwe nyuma y�igihe kirekire nibwo izi ndege, bivugwa ko zigitwarwa n�abapilote b�Abarusiya, zigira gutya zikagurutswa zerekanwa zitwika amatoni y�amavuta mu isaha, mu gihe izo miliyoni 740$ iyo zikoreshwa mu bikorwa bibyara umusaruro, 87% by�urubyiruko rw�Abagande rutagira akazi, ruba rwarabonye akazi.
Tanga igitekerezo