Ibihumbi by�impanga zo muri Sri Lanka ku munsi w�ejo bari buzuye imwe muri stade zo mu murwa mukuru Colombus , intego ari uguca agahigo katuma binjira mu gitabo cy�abanyaduhigo cya Guiness World of Records.
Izi mpanga zari zicaye buri wese yegeranye n�umuvandimwe we zari nyinshi, ku buryo abayobozi bo muri iki gihugu bananiwe kumenya umubare wazo.
Uretse kwinjira muri Guiness Des Records, izi mpanga zari zinarajwe ishinga no kureba ko ibyangombwa byabo by�amavuko bigenzurwa.
Ibiro Ntaramakuru by�Abongereza Reuters dukesha iyi nkuru byanditse ko kubera ubwinshi bamwe mu mpanga bafashe icyemezo cyo gutaha batageze ku cyari cyabazinduye.
Minisitiri w’Intebe wa Sri Lanka, Mahinda Rajapaksa, ni we wari umushyitsi mukuru muri iki gikorwa cyari cyitabiriwe n�impanga z�ibyiciro bitandukanye kuva ku bana bato kugera no kubashinwe umutekano.
Impanga zijya kungana nka kuriya zaherukaga guteranira hamwe mu 1999, ubwo zari zahuriye muri Taiwan. Icyo gihe hari amatsinda 3,961 y�impanga zavutse amabiri, amatsinda 37 y�impanga zavutse amatatu ndetse n�amatsinda ane y�impanga zavutse amane.
Upuli Gamage n�impanga ye yitwa Chamali bari mu bateguye kiriya gikorwa, babwiye Reuters ko bakibara neza impanga zitabiriye kiriya gikorwa kugira ngo umubare wazo uzandikwe mu gitabo cy�abakoze uduhigo twihariye ku isi.
Ubuyobozi bwa Guiness des Records ntabwo buratangaza niba kiriya gikorwa cyarateguwe hakurikijwe amabwiriza ngenderwaho.
Tanga igitekerezo