Kuri uyu wa 16 Gashyantare 2020 ni bwo Umwiherero w’abayobozi bakuru wa 17 watangiriye mu kigo cya gisirikare cya Gabiro, wari uyobowe na Perezida wa Repubulika y�u Rwanda, Paul Kagame.
Mu ijambo yafashe, Perezida Kagame yanenze abitwaye nabi mu miyoborere yabo, bamwe muri bo bakaba baramaze kwegura/kweguzwa. Abeguye muri bo ni Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y�Ubutabera, Me Uwizeyimana Evode ndetse n�uwo mu burezi, Dr. Isaac Munyakazi, hiyongereyeho Minisitiri w�Ubuzima, Dr. Diane Gashumba.
Perezida Kagame yavuze amakosa buri muyobozi muri aba yagiye akora, agaragaza n�uruhare rwa bamwe basigaye muri bo ngo kuko babahishiriye, ntibashobore kugaragaza amakosa yabo hakiri kare.
Ati : � Mwebwe mudashobora no kuvuga ukuri, udashobora kuvuga ukuri, ibibazo dufite bizakemuka gute ? Ukuri ni wowe ugufiteho uburenganzira, ntabwo ari undi muntu. Ni wowe uzi ibyo uzi, ni wowe uzi ibyo utazi, hanyuma ni nawe uhitamo kubeshya. �
Yakomeje aburira bamwe muri aba bayobozi bitabiriye umwiherero ati : � Turi mu gihe aho numva nshaka guhangana n�ibintu nk�ibi ngibi. Kubera ko hashize imyaka, umuntu aravuga, arasubiramo. Ibintu mwangiza ni iby�Abanyarwanda ntabwo ari ibyanyu. Abantu bakora ibintu ku giti cyabo, ibyo ntabwo bindeba kandi ntabwo mbikurikirana, ariko ibintu bijyanye n�igihugu, bijyanye n�abaturage b�iki gihugu, ibyo byo rwose ndabasezeranya, turabipfa. �
Uyu mwiherero watangiye uyu munsi, biteganyijwe ko uzarangira ku wa kabiri tariki ya 18 Gashyantare 2020. Mu minsi isigaye, hazakomeza ibiganiro nk�uko bisanzwe.
1 Ibitekerezo
Silas Muhizi Kuwa 16/02/20
Kugera kuntego nibyo dukeneye.
Subiza ⇾Tanga igitekerezo