Mu gihe umusore yashakanye n�umukobwa, bashyingiwe mu rusengero cyangwa bisanzwe (civil marriage), hari imihango isanzwe ikorerwa muri urwo rugo rushya n�ubwo ititabirwa n�abantu benshi. Iyo ibamo guha ikaze umukobwa, bikaba bikorwa n�abandi bakobwa baturanye n�umuryango w�uwo musore, bamuganiriza, bakamubwira ko ahantu aje ari heza, mu bantu beza.
Hari undi muhango kandi na wo usa n�uw�ibanga, ukorwa n�abafite imyaka y�ubukure gusa, biganjemo abasore bafite umugambi wo gushaka umugore mu gihe cya vuba, ariko hari n�aho uyu muhango witabirwa n�uwumva ko amaze gukura wese. Uyu muco witwa �Kumviriza� kandi nta kindi baba bumviriza, kitari akabariro umusore n�umukobwa bashinze urugo baba batera.
Uyu muco, uko wakorwaga mbere si ko ubu ukorwa kuko hari ibyahindutse. Mbere, ababyeyi b�umusore (se na nyina) bitabiraga uyu muhango kugira ngo bamenye ko umusore wabo ari muzima (ashoboye gutera akabariro, ntibagire impungenge ko atazabyara) no kugira ngo bamenye niba umukazana wabo ari �isugi�.
Uyu muhango [simpamya niba uba hose mu gihugu cyangwa mu yandi mahanga] ubusanzwe ukorwa ku munsi wa mbere, umusore n�umukobwa bashakanye, mu masaha y�ijoro, ya yandi twita ay�abakuru mu gihe abana batakiri maso. Abumviriza muri bo, abenshi baba bari hanze, abandi bari mu bindi byumba birimo na �sallon� bafana igikorwa iyo kiri kuba, byaba ngombwa bagaha amabwiriza umusore bati: "kora iki ngiki" bati: "shyiramo agatege turumva wananiwe" nawe akabikiririza ko agiye kubikurikiza cyangwa akemera ko imbaraga zamushiranye, akitwa ikigwari atyo. Umusore utera akabariro ntashobore kuriza umukobwa, yitwa uwa �nta kigenda�, ubishoboye, akitwa umugabo. Ngayo nguko!
Tanga igitekerezo