Col. Muammar Qaddafi wari Perezida wa Libya yishwe mu 2011 nyuma y�imyigaragambyo y�abataravugaga rumwe na we yari imaze igihe imusaba kwegura. Ihirikwa rye ryagizwemo uruhare n�umuryango wa NATO (North Atlantic Treaty Organisation) nyuma yo kumusaba kwegura, akanangira.
Col. Qaddafi yari avuze byinshi ku bumwe bw�Africa ndetse yagize igitekerezo ko uyu mugabane waba leta zunze ubumwe gusa hari n�urundi ruhande rwamufataga nk�umunyagitugu wanze kurekura ubutegetsi, wanagize uruhare mu mutekano muke mu bihugu bimwe mu majyaruguru y�Afurika ndetse no hanze y�umugabane.
Hirengagijwe ubusabanuro bwa Col. Qaddafi kuri Africa, abambwa uyu mugabane wose urebera, kuryumaho no gushyigikira ko uyu musaza ahirikwa byari ibitekerezo bibiri aboroheje n�abakomeye bari bafite. None aho bigeze, haba muri Libya ndetse n�Afurika nzima, hatangiye kubaho kwicuza impamvu yatereranwe.
Nshingiye ku gitekerezo cya Perezida Yoweri Museveni wa Uganda, uherutse kugaragaza kwicuza, abwira BBC i Londres ko Qaddafi yari akwiriye gutabarwa, ntiyicwe cyangwa se ngo ahirikwe ku butegetsi. Museveni yemera ko ari akagambane Afurika yagiriye Libya na Col. Qaddafi kuko ngo yari guhagarika NATO. Aha hatumye nibaza nti ni bande bari bakwiriye gutera iya mbere batabara Col. Qaddafi?
Museveni yicujije nyuma ya Barack Obama wahoze ayoboye Leta Zunze Ubumwe z�America wivugiye ubwe ko rimwe mu makosa yakoze ari ku butegetsi, ari ukugira uruhare mu rupfu rwa Col. Qaddafi.
Africa ntiyumvaga kimwe ibibazo bya Libya kuko yari yaracitsemo ibice bitatu: Afurica y�Amajyepfo itarashyigikiraga ko Col. Qaddafi yahiriwa, Africa yo hagati n�igice cy�uburengerazuba cyashyigikiraga ko yahirikwa (byari ku ruhande rw�abigaragambyaga ndetse na NATO) ndetse n�urundi ruhande mu bice bitandukanye rutari rufite aho rubogamiye (byaryumyeho).
Mu by�ukuri intandaro cyangwa imbarutso y’ihirikwa rya Col. Qaddafi ni imyigaragambyo yakozwe n’abaturage guhera mu mujyi wa Benghazi, aho Col. Qaddafi yamishe ibisasu biremereye akoresheje indege mu gushaka gucecekesha abigaragambyaga. Ibyo ntibyamuhiriye kuko ari byo amahanga yitwaje mu kubanza gufata ikirere no gutangira kumutera bivugwa ko yahohoteye abaturage, igikorwa cyafashwe nk’igitugu n’iterabwoba.
N�ubwo byari bimeze bityo ariko, birazwi ko ibyo atari byo ntandaro kuko byari umugambi muremure amahanga yari amufitiye kubera igitekerezo Qaddafi yari afite cyo guhuriza hamwe ibihugu by�Africa, bityo bikaba igihugu kimwe gifite ubuyobozi bwa politiki bumwe, igisirikare kimwe, n’izindi nzego.
Uyu mugambi wa Qaddafi na wo ntiwavugwagaho rumwe kuko ubwawo wari waraciyemo ibice ibihugu by�Africa harimo ibimushyigikiye ko iyo gahunda yakwihutishwa, ibindi bikavuga ko ibihugu bigomba kwitonda, ibintu bikagenda gahoro mu ntambwe ( political integration steps) n’ibindi bitari bishyigikiye na mba uwo mugambi ari na byo byari bishyigikiwe n’amahanga.
Uyu mugambi wa Qaddafi birumvikana ko amahanga yo hanze y�Africa yawubonagamo kuyigaranzura kuko Africa ari yo mahahiro yayo abatunze. Icyo ni cyo gikekwa ko yaba yarazize kubera gushaka kubangamira inyungu z�ayo mahanga.
Kunga ubumwe no kwigira ni inzozi abarimo Julius Nyerere na ba Qaddafi baroteye Africa n�ubwo bigaragara ko hakiri urugendo rurerure rugihari. Kunga ubumwe bisobanuye gufatanya mu byateza ibihugu byacu imbere no gutabarana mu gihe cy�ibibazo nk�inzara, amapfa, imyuzure ndetse no gutabarana nk�uko byari kugenda kuri Col. Qaddafi.
Iryo kosa Col. Qaddafi yakorewe kimwe n’iryakorewe Saddam Hussein, hazamuwe ibinyoma n’ibyo uyu munsi, ibihugu bimwe byicuza kuba ntacyo bagezeho, ahubwo intambara n’umutekano muke bikaba ari byo birangwa aho bakoresheje imbaraga za gisirikari bishinyikirije ikinyoma cya politiki. Ni byo bikomeje kugaragara muri Libya ya nyuma y’2011, aho umutekano wakomeje uba inzozi muri iki gihugu, bikaba bivugwa ko n’abaturage ubwabo bicuza.
2 Ibitekerezo
aisha Kuwa 28/01/20
Nanubu ndagira nti kurige ntakeza ka Kadafi ,,, akahe yo gatsindwa nimana yirwanda I Rwanda.hari ijambo rimwe njya nsoma rigira riti::: abemerimana nyakuri muzababonera murupfu rwabo kuko batazapfa basuzuguritse ,,, ubwo abazi iri Jambo babonye Kadafi uwariwe!!
Subiza ⇾Jules Hakizimana Kuwa 29/01/20
Mwaramutse.
Kugambanigwa yaragambaniwe ariko hari ikintu dukwiye kumenya. Aba perezida bo muri afurika barafise ivyo bakemwa: kwica bamwe mubanyagihugu babo ivyo na kadafi yakoze, kurambira kubutegetsi binyuranije n’amategeko, kutitaho inyungu z’abo barongoye mukubacamwo imigwi y’inkundwa n’intabwa, kubicisha ubukene, n’ibindi vyinshi.
No muvyatuma bamwebamwe badashigikira iciyumviro ciyihutishwa bw’ubumwe bwa afurika n’uko babona ko boca bava kumyanya bariko kuko bose bagomba ko boyitwara kandi kadafi nawe yarashaka ico kibanza.
Kuvyihutisha ntivyari kworoha kuko abanyafurika ubwabo ntibarabitahura neza
Murakoze
Subiza ⇾Tanga igitekerezo