Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, avuga ko nta mpungenge biteye ku kuba Uburundi bwaratabaje imiryango mpuzamahanga buvuga ko buterwa n’u Rwanda.
Mu itangazo ryashyizwe hanze n’Umuvugizi wa Leta y’Uburundi, Pierre Ntahorwamiye, avuga ko hari abava mu Rwanda bagatera Uburundi, asaba imiryango mpuzamahanga nk�Ubumwe bwa Afurika, (AU), Uw�Abibumbye (UN), Uw�Ibihugu bya Afurika y�Iburasirazuba (EAC) n�uw�Ibihugu by�Akarere k�Ibiyaga Bigari (ICGLR ) kwinjira muri ibi bibazo.
Avuga kuri ibi, Nduhungirehe yabwiye BBC ko nta mpungenge biteye cyane ko ngo Uburundi busanzwe bubikora.
Ati " Iyo baruwa u Burundi bwandikiye amahanga nta mpungenge iteye u Rwanda kuko atari ubwa mbere leta y’u Burundi iyandikira, kandi ko buri gihe biba bigamije "kurangaza."
Yavuze ko kuba u Burundi bwarandikiye ibihugu byo mu karere, umuryango w’ubumwe bw’Afurika na ONU "nta kimenyetso na kimwe" butanga, "biba biteye ikibazo."
Uburundi buvuga ko hatagize igikorwa ku byo bwita ubushotoranyi bw’u Rwanda, umutekano w’akarere wahungabana.
Kuri iyi ngingo, Nduhungireye yavuze ko yo u Burundi buvuze ibyo hari ibyo buba bwirengagije.
Ati: "Mu kuvuga ubusugire bw’igihugu, mu kuvuga kurengera umutekano, bibagiwe yuko mu mezi ashize hari ibitero bitandukanye byagiye biterwa mu Rwanda n’umutwe witwaje intwaro, umutwe w’iterabwoba witwa FLN..."
Yongeyeho ko akanama k’impuguke ka ONU na ko kemeje ibyo by’ubufasha u Burundi bivugwa ko buha imitwe yitwaje intwaro irimo n’uwa FLN urwanya ubutegetsi mu Rwanda.
Yashimangiye ko nk’uko u Rwanda rwabivuze "inshuro nyinshi, twe turifuza amahoro mu karere, turifuza ubuhahirane n’urujya n’uruza rw’abantu".
"Ariko ikintu kimwe gusa dukomeyeho ni ikijyanye n’ubusugire bw’igihugu, ni ikijyanye n’umutekano w’Abanyarwanda, kandi ibyo ngibyo tukaba tuzabiharanira."
Hashize imyaka ine U Rwanda n’Uburundi bitarebana neza, buri ruhande rushinja urundi gufasha abagambiriye kuruhungabanyiriza umutekano. Nta ruhande rwemera ibyo birego.
Uburundi bwumvikanye kenshi bwitabaze amahanga ngo agenzure ikibazo bufitanye n’u Rwanda ariko ntihagira igikorwa,
Tanga igitekerezo