Kompanyi icuruza kuri interineti yitwa Jumia Technologies yafunze imiryango yayo mu Rwanda nyuma y’igihombo kitatangajwe uko kingana.
Mu Rwanda iyi kompanyi yatangaga serivisi zo kugeza ibiryo n’ibinyobwa ku bantu. Itangazo yashyize hanze rivuga ko izi serivisi zitazakomeza gutangwa mu Rwanda kuva kuwa 9 Ukuboza 2019 nk’uko REUTERS dukesha iyi nkuru ibitangaza.
Riti " Twafashe icyemezo kigoye cyo guhagarika serivisi zacu zakenerwaga mu Rwanda kuva kuwa 9 Ukuboza 2019."
Batiriwe basobanura icyateye igihombo, bati " Ibyemezo nk’ibi buri gihe biba bigoranye, ariko nanone ni ngombwa kugira impumbero, tugashyira ubushobozi bwacu aho bigira icyo bitanga kandi natwe tugakomeza gutera imbere."
Iyi nkuru ikomeza ivuga ko Jumia yari imaze guhomba bwa kabiri kuva uyu mwaka watangira nk’uko yabitangaje mu Gushyingo.
Kompanyi ya Jumia kandi ihagaritse serivisi yacuruzaga mu Rwanda nyuma y’aho mu ntangiriro z’Ugushyingo yahagaritse izatangirwaga muri Tanzania na Cameroon mu mpera z’uko kwezi.
Jumia ihagaritse ubucuruzi nyuma y’imyaka itandatu ikorera mu Rwanda.
Icyakora Jumia ivuga ko izakomeza gufasha abantu abantu bafite ibyo bagura n�ibyo bagurisha binyuze kuri Interineti ku rubuga rwa www.jumia.rw.
Tanga igitekerezo