Ikigo cy’Igihugu cy’Iteganyagihe (Meteo Rwanda) kiraburira Abanyarwanda ko bishoboka ko igitero cy’inzige gishobora kugera mu gihugu mu minsi iri hagati ya 10 na 14.
Iki kigo kivuga ko igitero cya ziriya nzige kizaterwa n’uko ikirere gihagaze ndetse n’icyerekezo cy’umuyaga mu minsi iri imbere.
Meteo iteganya ko inzige niziza mu Rwanda zizasohorera mu Ntara y’Iburasirazuba.
Matthieu Mbati Muhungu, Umuyobozi wungirije mu ishami ry’imihindagurikire y’ibihe mu kigo cy’igihugu cy’iteganyagihe, yabwiye The New Times ko izi nzige zishobora kugera mu Rwanda vuba mu gihe izuba ryaba rikomeje kuva kuruta uko imvura yaba iri kugwa.
Ati" Kubera ko dufitanye ibihe by’izuba na Uganda, inzige zishobora kugera mu Rwanda kuva ku minsi 10 kugeza mu byumweru bibiri. Cyakora cyo tugize ibihe by’imvura, Ntabwo zakwirakwira vuba."
Uyu muyobozi yavuze ko kuba inzige zagera mu Rwanda byahabwa amahirwe make, ari hagati ya 10 na 20%. Ibi ngo bishingiye ku miyaga y’igice cy’amajyaruguru ashyira uburengerazuba bw’akarere.
Avuga ko iteganyagihe ry’iminsi 10 bamaze gushyira ahagaragara rigaragaza ko hazagwa imvura yoroheje ishobora kuzatuma habaho ikirere gitose. Mu gihe byaba bigenze gutyo, inzige zagera mu Rwanda ari nke kuko mu mvura zigenda gake.
Mu gihe umuyaga waba uhinduye icyerekezo, amahirwe menshi ni uko wakwerekeza ziriya nzige muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo no muri Sudani y’epfo, gusa nanone umuyaga wo mu Burasirazuba bwa Tanzania ukaba ushobora gutuma iziri muri iki gihugu ziza mu Rwanda.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), irahumuriza Abanyarwanda, ikavuga ko yiteguye guhangana n’inzige, igihe cyose zizaba zigeze mu Rwanda.
Mu itangazo rigenewe Abanyamakuru Minagri yashyize ahagaragara kuri uyu wa Kane tariki ya 13 Gashyantare, yavuze ko iri gukurikiranira hafi icyerekezo cya ziriya nzige, kugira ngo izabashe guhangana na zo ifatanyije n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bihingwa, FAO.
MINAGRI iragira abahinzi inama yo gukomeza gusura imirima yabo kandi bakihutira gutanga amakuru mu gihe babonye udukoko rudasanzwe kugira ngo bahabwe ubutabazi.
Inzige ziri mu muryango munini w’udukoko tuzwi nk’ibihore, gusa zo zifite amahembe n’amaguru maremare. Zifite ubushobozi bwo gukora urugendo rwa kilometero 150 zitarananirwa kandi ziri mu tsinda rimwe.
Inzige imwe ifite ubushobozi bwo kona imyaka ingana n’uburemere ipima, igikundi cyazo kigizwe n’inzige miliyoni 40 kikaba gishobora kona ibihingwa byatunga abantu 35,000.
Inzige zahereye muri Kenya mu minsi ishize aho zangirije ibihingwa bitari bike. Nyuma zagagaragaye muri Tanzania ndetse no muri Uganda. Kugeza ubu ntiziragera mu Rwanda.
Tanga igitekerezo