Igitero cyiswe " Operation Nimrod" cyagabwe n’abakomando b’amatsinda abiri yo mu Ngabo zidasanzwe zirwanira mu kirere z�u Bwongereza zizwi nka The British Special Air Service.
Cyabaye mu rwego rwo kubohoza abantu 26 bari bafashwe bugwate n’intagondwa za kiyisilamu za KSA kuva kuwa 30 Mata kugeza kuwa 5 Gicurasi mu 1980. Ni igikorwa Abagabo batandatu bigabye muri Amabasade ya Iran i London, aba bari mu baharanira ubwigenge bw’Intara ya Khusten mu Majyepfo ya Iran.
Iyi Operation ifite umwihariko kuko mu gihe yakorwaga, yatambukaga imbonankubone kuri za Televiziyo n�Amaradiyo akomeye yo ku Isi yose.
Ingabo za SAS mu gikorwa nyir’izina
Aho ibiganiro Guverinoma y�u Bwongereza yagiranaga n�ibi byihebe binaniraniye, ndetse ibyihebe bigatangira kwica imbohe, Abakomando kabuhariwe 30 bamanukiye mu bisenge bya Ambassade ya Iran, barwana bikomeye n�ibyihebe.
Imbere ya za Camera za Televiziyo zo mu Bwongereza zitandukanye ibyo byihebe byarishwe harokokamo umwe, nawe waje gufatwa nyuma ahabwa igihano cy�imyaka 27 y�igifungo. Ni Operation yamaze iminota 17 yose ariko yari iy�amaraso.
Mu nzego z’umutekano ndetse no ku Bongereza ni igikorwa kitazibagirana.
1 Ibitekerezo
Kuwa 16/02/20
muraturezimye nta makuru nyayo muhaye
Subiza ⇾Tanga igitekerezo