Si ku bwange Mwami� mu yandi magambo, si ku bw�ubushake bwange ahubwo ni ku bwawe Mwami. Tugira ibyifuzo bitandukanye, ikifuzo cya kino na kiriya ngo bibeho, ikifuzo cyo kugera kuri iki cyangwa kiriya mu buzima.
Ariko ntibibe ku bw�ibyo nifuza, ntihabe ku bw�ubushake bwange ahubwo bibe ku bwawe Mwami. Ntube umusaraba wange ahubwo ube Uwawe.
Abantu benshi bikoreye umusaraba wabo batekereza ko ari Umusaraba w�i Kaluvari, umusaraba w�Icyubahiro. Baribeshya. Yesu yahinduye uriya musaraba wari ushaje mo umusaraba w�Icyubahiro/Ishimwe, Umusaraba wo gukomera, Umusaraba w�imbaraga tugomba gutwara muri iyi si iri kuzimira no gupfa, Umusaraba ufungura imbohe zikabohorwa. Ni umusaraba wahinduwe, si nka wa wundi w�umutwaro wikorera wo utwara bikugoye.
Muri aya Magana y�imyaka, ikiremwamuntu kikoreye imisaraba yacyo. Ariko umusaraba Yesu yakorewe yawuhinduyemo urukundo, kwizera, kwicisha bugufi, ukaba n�umusaraba utuvana mu isi . Ubwo Yesu yapfiraga ku musaraba, yadutsindiye ubutware bw�i Kuzimu. Uwo ni wo musaraba dukwiriye gutwara.
Si ku bwange, si ku bw�umusaraba wange Mwami ariko nziyiriza, nzasenga kandi ntware umusaraba wawe w�urukundo. Nzatwara umusaraba mpimbawe ku bw�isi yayobye aho kuvuga ku buremere bwawo mvuga ngo mbega umusaraba mubi Yesu yikoreye!
Yesu yaravuze ngo nimunsange, yemwe abarushye n�abaremerwe; ndabaruhura. Mwemere kuba abagaragu bange munyigireho kuko ndi umugwaneza kandi noroheje mu mutima, namwe muzabona uburuhukiro mu mitima yanyu. Kuko kunkorera kutaruhije n�umutwaro wange utaremereye (Matayo 11:28-30). Yesu akubwira ko umurimo we woroshye kandi umutwaro we utaremereye.
Utwara umusaraba mu butware bwe, urukundo, ubuntu bwe, ubwiza bwe, ineza ye, imbaraga ze, mu munezero n�ubwuzu bwe. Ntugerageze gutwara umusaraba wa Yesu nk�abantu bawutwara bakumva ko ari umutwaro ubananira- ntabwo ari umusaraba abakirisitu benshi batwara bazi ko ari uwabo bikoreye. Si umusaraba wange Mwami ahubwo ni uwawe nikoreye. Si ku bw�ubushake bwange ahubwo ni ku bwawe.
Umukozi w�Imana Rev. / Ev. Eustache Nibintije, abinyujije muri Minisiteri ye y�ivugabutumwa yise � Nibintije Evangelical Ministries� asigaye adufasha mu kugabura ijambo ry�Imana nkuko yamuhaye umuhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugira ngo agirire abantu benshi umumaro mu gihe gisa n�iki.
Imana iguhe umugisha!
Nibintije Evangelical Ministries International (NEMI)
[email protected]
+14123265034(WhatsApp)
Tanga igitekerezo