Abagore begereje igihe cyo gucura (Menopause) bakora imibonano mpuzabitsina kenshi baba barusha bagenzi babo bari mu myaka imwe batayikora kenshi amahirwe yo kudacura vuba nk�uko abashakashatsi babitangaje kuri uyu wa Gatatu.
Nk�uko ubushakashatsi bwatangajwe muri Journal Royal Society Open Science bubigaragaza, ngo gukora imibonano mpuzabitsina byibuze rimwe mu cyumweru kuri aba bagore bigabanya amahirwe yo gucura ho 28% ugereranyije n�abagore bayikora nka rimwe mu kwezi.
Abashakashatsi Megan Arnot na Ruth Mace, bo muri University College London, banditse ko iyo umugore yegereje imyaka 45 ariko akora imibonano mpuzabitsina gake, umubiri we ukagenda utakaza ububasha bwo kuba yasama.
Ubushakashatsi bugaragaza ko abagore bubatse babana n�abagabo babo bacura batinze ugereranyije n�abatarigeze barongorwa cyangwa abatandukanye n�abagabo.
Abashakashatsi Arnot na Mace basuzumye ibyavuye mu bushakashatsi bwakorewe ku bagore 3,000 muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika binjijwe mu bushakashatsi mu 1996 no mu 1997 bwagombaga kumara imyaka irenga 20.
Ubwo bushakashatsi bwiswe SWAN (The Study of Women’s Health Across the Nation ), bwashyiriweho kwiga ku buzima bw�abagore bari hagati y�imyaka 45 na 55 (Midlife), bwagiye bukurikirana impinduka zigaragara kuri aba bagore iyo begereye igihe cyo gucura.
Abagore bakoreweho ubushakashatsi bari mu myaka 46 . Nta n�umwe wari bakageze muri menopause, ariko abari munsi ya kimwe cya kabiri cyabo bagaragaje ibimenyetso by�uko benda kuyigeramo.
Mu myaka icumi yakurikiyeho, abagore 45% binjiye muri menopause isanzwe bageze mu myaka 52. Ubushakashatsi bwasanze hafi 78% by�aba bagore ari abigeze kugira abagabo cyangwa bafitanye umubano n�umugabo, mu gihe 68% ari ababanaga n�abagabo babo.
Ubushakashatsi ariko bivugwa ko bwakozwe gusa ku bakorana imibonano mpuzabitsina badahuje ibitsina hakaba hataramenyekana niba no ku bayikorana bahuje ibitsina nabyo byagira ingaruka zimwe.
Ubusanzwe abagore benshi bagera muri menopause bari hagati y�imyaka 45 na 51, ariko ngo umugore ashobora no kuyigeramo mu myaka 30 cyangwa 40, ndetse hakaba n�abayigeramo bageze mu myaka 60. Uwayinjiyemo abibwirwa n�uko hashira amezi 12 atabonye imihango.
Tanga igitekerezo