Umunsi umwe Rukaka yari avuye ahitwa mu Byangabo yerekeje aho bita mu Rubaya, noneho ageze muri Karago akenera kwibohora.
Nuko ajya munsi y’umukingo mu murima w’ibigori byari bimaze guheka. Avuyeyo, abonwa n’undi mugabo maze aramubaza ati: "yewe wa mugabo we ko witumye hafi?"
Rukaka ati: "ngewe wayakuye mu Byangabo nkaba nyagejeje muri Karago urumva ari hafi wa mugabo we? Ikindi nakura agasumba ibi bigori uzantumeho nze nyateme."
Isangize abandi
Tanga igitekerezo