Polisi y�u Rwanda yatangaje zimwe mu mpinduka zizagaragara mu ikoreshwa ry�imwe mu mihanda yo muri Kigali mu gihe u Rwanda ruzaba rwakira inama mpuzamahanga yiga ku cyorezo cya Sida (ICASA).
Iyi nama izitabirwa n�abagera ku 10 000 ndetse ikaba n�imwe mu zihuza abantu benshi muri Afurika biga ku cyorezo cya Sida n�izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina izatangira imirimo yayo ku wa 2 Ukuboza igeze ku wa 7 Ukuboza 2019.
Mu rwego rwo kwakira neza abazayitabira no kwirinda akavuyo k�imodoka mu muhanda, Polisi y�u Rwanda ibinyujije kuri Twitter yashyize hanze itangazo rikubiyemo impinduka mu mikoreshereze y�imwe mu mihanda yo muri Kigali.
Iti �Turabamenyesha ko mu rwego rwo korohereza abazitabira inama mpuzamahanga, ICASA2019Rwanda, izakirwa mu Rwanda kuva 02-07/12/2019, umuhanda uva ku Kabindi unyura KBC ugakomeza Kigali Heights ujya Remera uzajya ufungwa mu masaha y�igitondo kuva 07:00h -10:00h�.
Polisi y�u Rwanda yatanze ubundi buryo ku basanzwe bakoresha uyu muhanda.
Iti �Abasanzwe bakoresha uyu muhanda bajya cyangwa bava mu cyerekezo cya Remera turabasaba gukoresha umuhanda wa Kanogo - Rwandex - Sonatube. Abagomba gukoresha uyu muhanda bazajya banyura munsi ya KBC batageze kuri rond point. Tubasabye kwihanganira izi mpinduka. Murakoze�.
Iyi nama izabera muri Kigali Convention Centre izitabirwa n�abantu baturutse mu bihugu 150 byo hirya no hino ku Isi barimo, abakora ubushakashatsi, abanyeshuri, abarimu muri za Kaminuza, abaganga, abakora mu by�imiti ndetse ndetse n�abanyacyubahiro batandukanye barimo abakuru b�ibihugu 5 n�abafasha b�abakuru b�ibihugu byose byo muri Afurika, bose biga ku ngamba zarushwaho gufatwa mu rwego rwo kurwanya icyorezo cya Sida.
Tanga igitekerezo