Umunyarwanda yavuze ko akumiro ari inda naho amavunja ahandurwa, arongera ati ntawe utokora ifuku. Ikindi kigaruka mu matwi y�Abanyarwanda hari ubwo bavuga ko umuntu arengera nka bimwe by�ingona yavuye mu ruzi ikarigata ikime.
Mu minsi mike ishize, inkuru yabaye kimomo ko uwari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y�Uburezi Ushinzwe Amashuli Abanza n�Ayisumbuye, Dr Isaac Munyakazi yeguye ku mirimo ye mu buryo butunguranye. Impamvu ntiyahise imenyekana n�izavugwaga zose kwari ugukekeranya kuko nyir’ubwite cyangwa ababishinzwe batahise bavuga impamvu y’ iryo yegura.
Ubwegure bwe bwemewe na Perezida Paul Kagame, aba avuye muri guverinoma atyo. Mu mwiherero w�abayobozi waberaga i Gabiro, Perezida Kagame yavunguriye ku Banyarwanda amwe mu makosa y’ abari abayobozi barimo na Dr Munyakazi.
Yavuze ko uyu mugabo yahawe ruswa y’amafaranga ibihumbi 500 ngo ashyire kimwe mu kigo cy’amashuri kugeza ubu kitaratangazwa ku rutonde rw�ibyaje imbere yibindi mu gutsindisha neza ksndi cyari cyaje mu bigo biri mu myanya y’ijana.
Umunyarwanda ati �Uwumiwe ashima inkingi�. Umuntu ufite umwanya nk�uwa Dr Munyakazi uretse kwanduranya ni igisebo kumva ko yakwakira ruswa!
Nta gushidikanya ko benshi batunguwe n�iyi myitwarire ya Dr Munyakazi, hibazwa uburyo uyu yandavujwe n�ibihumbi 500 abarirwa ku cyumweru nk�umushahara we hatabazwe ibindi agenerwa nka minisitiri muri guverinoma.
Nanone kandi kuba umuyobozi nk�uyu mu nzego zo hejuru yakwakira ruswa ni ibigaragaza ko ruswa mu bakunzwe kwitwa �ibifi binini� ihari ariko bikaba bitamenyekana ngo bishyirwe ahagaragara cyangwa bikaba bimenyekana bigakingirwa ikibaba.
Mu gitabo cye, Betrayal in The City, Dr Francis D. Imbuga, agaragazamo umugabo witwa Jumba, akaba umuyobozi. Uyu yatumiwe mu nama yagombaga guhitamo uzavuga umuvugo ku munsi w�uruzinduko rwa Perezida. Yumvikana ahamagara bagenzi be ababwira ko baza mu nama byihuse kuko harimo icyo yise ikijumba. � There is a potato in it� ari byo kuvuga ngo harimo ikijumba, wagereranya n’ibyo bamwe bita muri iki gihe, umugati.
Ibyo ntaho bitaniye n’ikibazo cya Dr Munyakazi, aho yabonaga ibizamini bya Leta kuri we na nk’ isoko y’ umugati. Hibazwa uburere bw�umuyobozi wo ku rwego nk�urwe urya ruswa nk’ iyo, niba yaba yaratunguwe cyangwa yari abisanganywe mu ngeso mu bukure bwe.
Nyuma y’ibi umuntu yagereranya n’ ishyano, havuzwe byinshi abantu bamwe bavuga ko ibihumbi 500 ari bike ko umuminisitiri atakagombye kuryozwa amafaranga make nk’ ayo, nkaho byo abyemererwa n�amategeko.
Imvugo nk�iyi yumvikanisha ko mu myumvire hari abemera ruswa, babandi basanga ko guhabwa uburenganzira kuri serivisi runaka ugomba kuba watanze akantu. Biratangaje kumva ko hari abavuga ko iyo aba yarariye za miliyari, ko nta kibazo cyari kubamo aho kurya ukazira akantu gato.
Umufaransa ati � Qui vole un �uf, vole un b�uf� Ni ukuvuga ngo utwaye agato n�akanini ntagasiga.
Dr Munyakazi birashoboka ko yaba yari asanzwe arya ruswa mu buzima busanzwe, nubwo nta kibihamya, gusa hakaba hari ikibazo cya ya minsi 40 izwi na benshi ko iyo yageze nta we rusimbuka kuko ruba rwamubonye. Kumufata agahabwa umwanya wa minisitiri ni nko gufata isake ukayishyira mu kigega cy�amasaka. Iyi ngo yigeze guhaga igeze aho yumva yatera igi, umurimo usanzwe ukorwa n’inkoko kazi.
Kuba rero n�abakomeye batangiye gufatwa bakagaragazwa, byagombye kubera isomo ko hadakwiye guhanwa Mudugudu wakiriye ruswa y�ibihumbi 15, umushoferi watanze ruswa y’ ibihumbi bitatu, mu gihe abandi bariye za miliyoni basigara bidegembya, bavuga ko basabye imbabazi, ubuzima bugakomeza.
Ubusanzwe hibazwa impamvu raporo zigaragaza abariye ruswa n’ abanyereje ariko ntibakurikiranwe uko bikwiye.
Mu gihe ibimenyetso bishinja Dr Munyakazi byahabwa agaciro n�urukiko, cyane ko byagiye bigarukwaho mu bitangazamakuru ko na we yemera ibyaha akanabisabira imbabazi, azoroherezwe igihano ariko ahanwe bibe isomo ku bandi bose.
Aramutse afunzwe, Dr. Munyakazi, yaba abaye uwa gatatu uwo ku rwego rwa minisitiri ufungiwe icyaha cya ruswa nyuma y’ uwari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y�Uburezi, Mutsindashyaka Theoneste n�uwari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y�Ibikorwa remezo, Prof Munyanganizi Bikoro.
Urugamba rwo kurwanya ruswa ruracyari rurerure kandi rureba buri wese nk’ uko Leta yabyiyemeje ko itazabyihanganira " zero tolerance corruption".
Birasaba gukaza ingamba no kwigishwa kuva ku muto kugeza mukuru kuko bimaze kugaragara ko atari imungu y�ubukungu gusa, ko ahubwo ari n�imbogamizi ku mutimanama. Abarya ni barye bari menge dore ko agapfa kaburiwe ari impongo.
1 Ibitekerezo
Alfa Kuwa 19/02/20
Mwibuke ko hari na mwalimu wibye inkoko bazabafungire hamwe na ministre. Ikindi numva gikwiye ni uko ririya shuri ryafungwa burundu kuko nta ndangagaciro riha abo rirera ! Ruswa irahari nta n’ubwo wayigereranya na twa tubare dutangwa na Transparence Internationale Rwanda. C’est plus que !
Subiza ⇾Josue Kuwa 25/02/20
Ruswa ikwiye gucika ariko uwo mu ministiri bamubabarire ntibamufunge nta gihano kirenze igisebo yagize.
Subiza ⇾Tanga igitekerezo