Ingabo z’Ubufaransa zigiye gufasha iza Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo mu guhashya imitwe yitwaje intwaro n’inyeshyamba ibangamiye umutekano w’uburasirazuba bw’igihugu.
Ibi byatangajwe na Perezida w’Ubufaransa, Emmanuel Macron mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ari kumwe na Perezida Felix Antoine Tshisekedi kuri uyu wa 12 Ugushyingo 2019, i Paris.
Iki kiganiro cyavugaga ku bufatanye bw’ibihugu byombi mu nzego zitandukanye, hazamo n’umutekano muke umaze imyaka igera kuri 25 wugarije uburasirazuba bw’igihugu, na gahunda ingabo za Congo/Kinshasa, FARDC yatangiye yo kuyirandura burundu.
Jeune Afrique dukesha aya makuru ivuga ko Ubufaransa buzafasha iki gihugu mu rwego rw’ubutasi ndetse no kohereza ingabo mu burasirazuba bw’igihugu.
Congo/Kinshasa imaze iminsi ihashya iyi mitwe irimo ADF, FDLR na RUD Urunana mu duce dutandukanye tugize uburasirazuba. Gen. Mudacumura wari uyoboye FDLR yaguye mu gitero simusiga cya FARDC i Bwito muri teritwari ya Rutshuru mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Nzeri. Gen. Musabyimana Juvenal uzwi nka Afurika Jean Michel na we yarasiwe i Binza muri Rutshuru hafi y’umupaka wa Uganda n’u Rwanda ku wa 9 Ugushyingo 2019. Mu cyumweru gishize, Ingabo za Congo zatangaje ko zimaze kwica abarwanyi ba ADF 25 mu gitero cya Zokola 2.
Ingabo za Congo zikomeje gushimangira ko ibi bitero zibigaba zonyine, habe n’ubufasha bwa MONUSCO iri mu butumwa bw’amahoro muri iki gihugu. Ibi zabitangaje kugira ngo haveho igihuha kivugwa ko ingabo z’u Rwanda ziri gufasha iz’iki gihugu ahanini bishingiye ku bayobozi b’mitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda bakomeje kwicwa, hakiyongeraho iza Uganda, u Burundi na Tanzaniya.
Mu mpera z’Ukwakira i Goma habaye inama y’abasirikare bakuru bo mu karere (u Rwanda, u Burundi, Tanzaniya, Congo, Tanzania na Uganda), aho byavuzwe ko baganiriye ku buryo ingabo z’ibi bihugu zafatanya kurandura iyi mitwe ibangamiye umutekano w’aka karere no gufasha Congo/Kinshasa kurandura imitwe y’imbere n’ituruka hanze igahungabanya umutekano wayo. Byavuzwe ko Uganda na MONUSCO byanze gusinya aya masezerano, birangira apfubye. Iki gihe MONUSCO ngo yavuze ko itakwifatanya n’ibi bihugu biramutse byifatanyije, ivuga ko yafasha FARDC gusa.
Tanga igitekerezo