Ingagi enye zo muri Pariki y’Ibirunga zasanzwe zapfiriye muri Pariki yo muri Uganda, Mgahinga, mu majyepfo y’Uburengerazuba.
Izi ngagi zigizwe n’ingore eshatu zikuze n’umwana umwe w’ingabo birakekwa ko zaba zarakubiswe n’inkuba yo kuwa 3 Gashyantare nk’uko ikinyamakuru The Observer cyabitangaje.
Izi ngagi zo mu muryango wa HIRWA uba muri Pariki y’Ibirunga nk’uko bitangazwa, zambutse zijya muri Uganda kuwa 28 Ukwakira 2019 zerekeza muri Pariki ya Mgahinga muri Uganda.
Itangazo ry’umuryango witwa ’Greater Virunga Transboundary Collaboration (GVTC)’, ushinzwe guhuza ibikorwa byo kurengera umutungo kamere mu bice by’ibirunga, wemeje ko izi ngagi ari izo mu muryango wa HIRWA wo mu Rwanda.
Ibizamini byafahwe bigasuzumirwa muri Laboratwari, byagaragaje ko urupfu rw’izi ngagi rwaba rwaratewe no gukubitwa n’inkuba.
Gusa ngo kwemeza burundu impamvu y’urupfu rw’izi ngagi, bizaterwa n’ibizava mu bizamini biri gukorwa bishobora gufata hagati y’ibyumweru bibiri na bitatu.
Ingagi zo mu karere k’ibirunga zisanzwe zambuka imipaka y’ibihugu. Hari igihe zambuka zikajya ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, muri Uganda cyangwa mu Rwanda.
Ntibimenyerwe mu matwi y’abatari bake kumva ko ingagi zapfuye zizize gukubitwa n’inkuba gusa bikaba ari ibintu bishoboka bitewe n’igitera inkuba icyo ari cyo ku bantu bazimbukiwe mu by’Ubugenge (Physics).
Tanga igitekerezo