Ku mbuga nkoranyambaga nk�urwa Facebook hiriwe hakwirakwira ifoto y�umwana w�umuhungu wishwe n�amarira, iteza urujijo ku buryo hari abifuje kumenya inkomoko yabo bikabananira.
Ni ifoto abantu bahererekanyaga mu buryo butandukanye mu matsinda y�abakoresha Facebook, bamwe ugasanga bayihinduyemo umuryango w�umugabo n�umugore n�abana basa nk�intobo bahogoye, mu gihe abakunzi ba ruhago batatinyaga gufata umutwe w�uriya mwana bakawuhinduramo ikipe y�umupira w�amaguru.
Hari n�abagiye bahererekanya umutwe w�uyu mwana kuri za Whatsapp ndetse no ku zindi mbuga z�uruganiriro, ahanini bagamije gukoba bamwe mu ncuti zabo cyangwa abandi bahanganye.
Ni ifoto mu by�ukuri ziteye impuhwe!
N�ubwo abenshi babonye iyi foto bwa mbere kuri uyu wa kane, si bwo yageze ahagaragara kuko imaze igihe ikwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga cyane mu bihugu bya Afurika y�Iburengerazuba uriya mwana wamaze gukura akomokamo.
Mu busanzwe uriya mwana yitwa Oladee, akomoka muri Nigeria.
Magingo aya ni umunyeshuri muri kaminuza ya Ilorin y�iwabo. Utuvidewo uyu musore aheruka gucisha ku rukuta rwe rwa Instagram, yasobanuriye byinshi kuri iriya foto imugaragaza ari kuboroga, bamwe bafashwe nk�ifoto nziza yaranze imyaka 10 ishize.
Oladee yavuze ko iriya foto ye ari kurira cyane yafashwe nyuma gato y�uko yari amaze kuribwa amafaranga mu mikino y�amahirwe. Byari mu mwaka wa 2009. Ni amafaranga yari yahawe na nyirakuru, birangira incuti ze zimushutse ayajyana mu mikino y�amahirwe barayamurya.
Yakomeje avuga ko impamvu yahisemo kurira kuriya, yagiraga ngo arebe ko abari bamuriye ariya mafaranga bamugirira impuhwe bakayamusubiza, dore ko ari ayo nyirakuru yari yamuhaye ngo arye.
Uyu musore hari n�aho yasangije abamukurikira kuri Instagram umutwe we umugaragaza yarakaye, mu rwego rwo kwerekana y�uko ababajwe no kuba umutwe we wamamaye ahantu hose kandi muri Kaminuza ya Llorin yigamo nta muntu n�umwe umuzi.
Yanahishuye buryo ki hari n�abatebya bamusaba kongera kurira nk�uko yabigenje uriya munsi imikino y�amahirwe imucucura.
1 Ibitekerezo
Alfa Kuwa 04/02/20
Iyi foto ko nyizi ari umwana wariraga ngo bamwibiye amanota ? Kandi ko yavugaga ikinyarwanda
Subiza ⇾Tanga igitekerezo