Inkwano si ikiguzi cy’umukobwa ahubwo ni ishimwe iwabo w�umuhungu baha iwabo w�umukobwa kubera ko bamureze neza. Aha umukobwa yemera gusezera ku muryango wamureze, akajya kurushingana n�uwo yihebeye. Ni bwo busobanuro nyakuri bw�iri jambo rimaze igihe kinini rikurura impaka mu muryango nyarwanda (soci�t�).
Abantu benshi byagaragaye ko bafata inkwano nk�ikiguzi, bikaba bisobanuye ko umukobwa ari igicuruzwa, ababivuga bashingira kuri byinshi bavuga ko byatumye inkwano itakaza igisobanuro cyayo.
Mu muco ntaho nzi inkwano itandukana n’inka. N�ubwo ntakuze cyane, ubwo numvaga inkwano, natekerezaga �ya nka y�indobanure y�inyana� igomba gutangwa mu muryango w�umukobwa gusa ubu hari ubwo amafaranga yitwa inka muri iki gihe, impamvu yabyo ikaba kwifuza no gushyiraho ibiciro by�amananiza.
Byari bihagije igihe umuryango w�umuhungu wemeraga mu bushobozi bwawo ko uzatanga inka imwe, ebyiri cyangwa izirenga akenshi hashingiwe ku mashuri umukobwa yize, akazi akora, umuryango akomokamo ndetse n’aho atuye.
Aha ntibyashobokaga kuvunja izi nka mu mafaranga, ku buryo muri iki gihe muri imwe mu miryango, umuryango w�umuhungu bashobora kuburaho amafaranga runaka atari menshi, ntushobore kwegukana wa mukobwa.
Ubushakashatsi Inteko y’Igihugu y’Ururimi n’Umuco (RALC) yakoze mu 2017, bwagaragaje ko muri iki gihe, abenshi bashyira imbere amafaranga kuruta guha agaciro ubusobanuro nyakuri bw’inkwano.
Bwakorewe mu mirenge 55 irimo 45 % yo mu cyaro ndetse na 55 % yo mu mijyi, bwibanda ku bashatse. Byagaragaye ko abenshi bifuza ko byibuze inkwano yaba inka imwe y’inyarwanda cyangwa se amafaranga ahwanye n’agaciro kayo, iramutse iguzwe.
Guciririkanwa ku mafaranga hagati y�imiryango yombi, yabura iwabo w�umuhungu bagataha amara masa ni byo bintu abavuga bashingiraho bemeza ko umukobwa �agirwa nk�igicuruzwa.
Igihugu kimaze gutera imbere mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu ngo gusa iyi iracyari impamvu ituma umugabo yihanukira, akima uruvugiro umugore we ngo kuko �iwabo bamugoye bamuca inkwano ihanitse.�
Byaba byiza inkwano isubiranye umwimerere wayo, ababyeyi ntibatege amaramuko mu mukobwa wabo, baca amafaranga bifuje ku muryango w�umukobwa ndetse n�inka ntizivunjwe mu mafaranga kandi habeho koroherana bitewe n�ubushobozi.
Birashoboka ko umukobwa n�umuhungu bashakana baturutse mu miryango ituye ahantu hahanye intera ndende ariko yanagurirwa hafi aho nk�uko bigenda iyo bagura inzoga zo gutura kuko ntizivanwa kure, ahubwo zigurirwa hafi aho mu gasoko cyangwa mu kabari kegereye urugo rw�iwabo w�umukobwa.
Inkwano nisubirana umwimerere wayo, ntabwo umukobwa azakomeza kwitwa igicuruzwa [n�ubwo iri jambo rigaragaza kubapfobya, bityo rikaba rikwiriye gucika].
3 Ibitekerezo
Ernize Kuwa 03/02/20
Ariko murasetsa ngo kobareze neza? Ngo yemera gusezera kumuryango wamureze? Ese umuhungu we iwabo ntacyo baba barakoze? Ese umuhungu we aguma mucyumba yararagamo iwabo? Ntekereza ko izi mvugo zitakijyanye n’igihe.
Subiza ⇾Ernize Kuwa 03/02/20
Inkwano yorero, ni ikiguzi wabyanga wabyemera kuko ntamusore uyigena igenwa niwabo w’umukobwa, baguca ayo bashaka kandi ukayatanga.
Subiza ⇾Penza Kuwa 20/02/20
Inkwano rero burya n’uko abantu benshi batabizi, burya nayo igira uruhare mu gusenya urugo rushya rw’abageni kuko niba umuntu atanze miliyoni ebyiri, abo ayahaye ntibasubire inyuma byibura ngo banamuguriremo impano yazamugirira akamaro wenda nk’umurima, biba ari ugusenya urugo rutarubakwa kuko ayo mafaranga akenshi ava ku mufuka w’umuhungu ku giti cye, akaba yakabaye ayakoresha ibindi bifitiye akamaro urugo rwe, kuvuga ngo ni ikimenyetso cy’uko iwabo w’umukobwa bareze neza sibyo na buhoro uburere ntaho buhuriye n’amafranga kuko n’umuhungu aba yararezwe, kuvuga ngo umukobwa aba avuye iwabo, nta gaciro bifite kuko n’umuhungu aba yarahavuye. Ikibi xyane abantu badaha agaciro rero ni uko n’umugabo ushaka gutoteza umugore we yitwaza ko yamukoye, nabyo ugasanga bitajyanye na gahunda nziza yo kubaho mu mudendezo. Ikiruta byose ni uko abagiye kurushinga bajya barebera hamwe ibikenewe bagafatanya kubishaka bitewe n’ubushobozi bwa buri wese, ubundi bakirinda gutumira abantu benshi kuko no guhuruza abantu sibyo bituma urugo rukomera kuko no mu bahuruye abenshi ari nabo basiga barusenye cyangwa bakazanarusenya buhoro buhoro kuko ababa bagiye kubana babizera nk’abantu bababaye hafi no mu kubasenyera bikaborohera, ubundi ibintu bigomba koroshywa, kuburyo hatazamo ibimeze nk’ikiguzi cyangwa kubera umuntu umutwaro umusaba amafaranga kandi wenda rimwe na rimwe umuryango uyasaba uba unifashije kurusha uwo bayasaba. Murakoze
Subiza ⇾Tanga igitekerezo