Ikibazo cy’Umuyoboro wa Suez, rimwe na rimwe bakunze kwita Intambara ya Suez, cyangwa Operation Kadesh, ni intambara yatangiye mu 1956 ku butaka bwa Misiri. Ni intambara yahuje Misiri n’ihuriro ry’ibanga, ryashyizweho na protocole ya Sèvres, ibiganiro byaryo byabaye kuva ku ya 21 kugeza ku ya 24 Ukwakira 1956, ryashinzwe n’u Bufaransa, u Bwongereza na Leta ya Israel, nyuma y’aho igihugu cya Misiri cyambuye abikorera Umuyoboro wa Suez ukajya mu maboko ya leta kuwa 26 Nyakanga 1956.
Ubu bufatanye hagati y’ibihugu bibiri by’i Burayi na Israel bwasubizaga inyungu rusange z’ibi bihugu: ibihugu by’i Burayi byari bifite inyungu za politiki, ubukungu (abanyamigabane benshi) n’iz’ubucuruzi (cyane cyane mu gutwara peteroli) mu muyoboro wa Suez. Israel yari ikeneye gufungura uyu muyoboro kugira ngo yizere ubwikorezi bwo mu nyanja, ariko yasobanuye ko igitero cyayo kuri Misiri ari igisubizo ku bitero by’imitwe yitwara gisirikare, yavaga mu Misiri, ku butaka bwayo. Ihirikwa rya Nasser naryo ryari riteganijwe.
Ku ya 29 Ukwakira 1956, bijyanye n’ayo masezerano y’ibanga, Israel yateye uburasirazuba bw’umuyoboro wa Suez, ikurikirwa byihuse n’Abafaransa n’Abongereza bateye amabombe kuva ku ya 31 Ukwakira, bakahageza ingabo zabo ku itariki ya 5 Ugushyingo, ku mugaragaro nk’ingabo zije kubungabunga amahoro.
Amaherezo, mu gihe Abanyamisiri batsinzwe mu buryo bwa gisirikare bahagaritse imirwano ku ya 7 Ugushyingo, ababateye, kugirango bahabwe andi mahirwe y’ubukungu, bahatiwe gusubira inyuma kubera igitutu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Repubulika Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti. Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zihutirwa zahagurutse ku ya 27 Ugushyingo, Ibihugu byari byishyize hamwe bihava ku ya 22 Ukuboza.
Isomo ryakuwe muri iyi ntambara ni uburinganire bw’imbaraga nshya mu gihe cy’intambara y’ubutita. Imbaraga z’ibihugu bibiri by’ibihangange ntabwo zagibwagaho impaka n’ibindi byahoze ari ibihangange nk’u Bufaransa cyangwa u Bwongereza, bisanzwe ari inshuti za Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Byongeye kandi, ikibazo cyakomeje umubano hagati y’Abasoviyeti na Misiri, hagati y’u Bufaransa na Israel, hagati y’u Bwongereza na Amerika, ndetse byihutisha ishyirwaho ry’ingabo z’u Bufaransa zishinzwe gukumira intwaro za kirimbuzi. Byatumye kandi Minisitiri w’intebe w’u Bwongereza, Anthony Eden, yegura ndetse bihesha igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Canada, Lester Pearson, kubera uruhare rwe mu rwego rwa diplomasi mu gukemura iki kibazo.
Mu gihe gutsindwa kw’u Bufaransa n’u Bwongereza muri iki kibazo kwagaragaye, Israel yo yagaragaje ko ifite ingufu mu gisirikare kurusha Misiri ndetse n’ubushobozi bwo gutegura intambara byihuse. Kohereza ingabo za mbere zabaye z’Umuryango w’Abibumbye byafashije Israel kwizera umutekano w’umupaka wayo na Misiri, n’ubwo ingabo z’amahoro muri Sinayi zashoboraga guhagarikwa ku cyifuzo cya Misiri.
Kubera iyo mpamvu, Israel ntiyabashije gutekanisha imipaka yayo nyuma y’amakimbirane. Nasser wayoboraga Misiri rero agaragara nk’uwatsinze byimazeyo muri iki kibazo, aho yabashije guhindura gutsindwa kwa gisirikare intsinzi ya politiki yatumye izina rye rikundwa cyane mu bihugu by’Abarabu.
Inkomoko y’amakimbirane
Umuyoboro wa Suez, ni inzira ya bugufi ihuza Inyanja Itukura n’Inyanja ya Mediterane, wafunguwe mu 1869. Watewe inkunga n’u Bufaransa na Guverinoma ya Misiri. U Bwongereza nyuma bwaguze uruhare rwa Misiri rw’uyu muyoboro n’Umwami Farouk wari urimo umwenda. U Buhinde bumaze kubona ubwigenge, uburemere bw’ibikorwa by’umuyoboro bwarahindutse: ntabwo wari ukiri inzira y’ingenzi hagati y’u Bwongereza n’ubwami bugari bwabwo. Ku rundi ruhande ariko, umuyoboro wahindutse inzira y’ingenzi inyuzwamo amavuta.
Inkomoko y’aya makimbirane isangwa mu 1952, igihe ubwami bwa Farouk I bwahirikwaga n’abasirikare bakuru mu Ngabo za Misiri. Iyi "mpinduramatwara" yakuyeho ingoma ya cyami mu Misiri, yabanje kuyoborwa na Gen. Naguib hanyuma iyoborwa na Lt. Col. Nasser, kandi yihatira kurwanya ba mpatsibihugu. Guverinoma nshya yaretse ingingo z’ubufatanye n’ingabo z’i Burayi ishyira imbere ingengabitekerezo yo gukunda igihugu.
Izo mpinduka ni zo zateje amakimbirane hagati ya Misiri, u Bufaransa n’u Bwongereza bipfa umuyoboro wa Suez, kugeza icyo gihe wari mu maboko y’abanyamigabane b’Abafaransa n’Abongereza.
Ndetse, ingabo z’Abongereza zagumye hafi y’uyu muyoboro kugeza muri Gashyantare 1956, mu gihe kuragizwa u Bwongereza kwa Misiri kwari kwararangiye kuva yabona ubwigenge mu 1936.
Intangiriro y’ikibazo
Umwanzuro w’Amasezerano ya Baghdad muri Gashyantare 1955 watumye Misiri yitabaza Repubulika Zunze Ubumwe z’Abasoviyete kandi igurishwa intwaro na Tchekosolovakiya. Igihugu cya Misiri nacyo cyashimangiye umwanya wacyo mu gusinyana amasezerano ya gisirikare mu Kwakira 1955 na Syria, Arabiya Sawudite yinjira mu bufatanye muri Mata 1956 na Yemeni.
Nasser yashakaga kubaka urugomero kuri Nili muri Aswan, mu rwego rwo guhaza ibikenerwa mu buhinzi no gutanga amashanyarazi. Kugira ngo rwubakwe, yasabye Leta Zunze ubumwe za Amerika ubufasha bw’amafaranga n’ubuhanga, ariko ziranga kubera ko Misiri yari ishyigikiye Abasoviyeti. Mu kwihorera, Nasser yakangishije kwigarurira Umuyoboro wa Suez .
Mu 1956, umwuka mubi wafashe intera hagati ya Israel na Misiri kubera ibitero abarwanyi b’Abanyapalesitine (fedayeen) bagabaga ku butaka bwa Israel bavuye mu Misiri. Misiri yari iyobowe na Gamal Abdel Nasser, yafunze Ikigobe cya Aqaba ifunga n’Umuyoboro wa Suez ku mato ya Israel. Igihe Nasser yafataga icyemezo cyo kwemera u Bushinwa bw’Abakomunisiti, nibwo Amerika yavuye mu byo gutera inkunga iyubakwa ry’urugomero rwa Aswan kuwa 19 Nyakanga.
Mu gusubiza iyo ntambwe yari itewe na Amerika, Misiri yafashe icyemezo cyo kwigarurira Umuyoboro wa Suez, wari inzira ikomeye y’ubucuruzi icyo gihe imigabane yawo 44% yari ifitwe n’u Bufaransa n’u Bwongereza. Isosiyete yasubije ikuramo abatekinisiye bayo b’Abongereza n’Abafaransa. Basimburwa n’abandi, batanzwe n’ibihugu bidafite imigabane muri uyu muyoboro, u Buhinde by’umwihariko.
Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Anthony Eden, wemejwe na serivisi ze z’ubutasi za MI6 ko Nasser yashakaga kwiyegereza Moscou, yagerageje kumvisha rubanda ko hakenewe intambara yo kurwanya Misiri. Kubera iyo mpamvu, yashishikarije gukunda igihugu kwagaragaye mu Ntambara ya Kabiri y’Isi Yose, agereranya Nasser na ba Mussolini na Hitler mu myaka makumyabiri yari ishize. Edeni yavugaga ko kwerekana ingufu bikenewe kugira ngo Nasser abuzwe kugira Misiri iterabwoba rishya rya gisirikare amwita "Mussolini wa Nili".
Urebye mu Bufaransa, umurongo wa Nasser wo kurwanya ba mpatsibihugu, uwa gisocialiste no kwihuza kw’Abarabu (pan-Arab) wagaragajwe nk’ikibazo gikomeye.
Ku ya 29 Ukwakira 1956, Israel yateye akarere ka Gaza na Sinayi maze ihita igera aho umuyoboro wa Suez uherereye. Nkuko byemeranyijweho mu Masezerano ya Sèvres twavuze haruguru, u Bwongereza n’u Bufaransa byahaye ultimatum abari bahanganye babategeka gusubira inyuma kuri kilometero zirenga 15 uvuye ku muyoboro. Nasser, wafashe icyemezo cyo kugira uwo muyoboro uw’igihugu bigatuma yakirwa neza n’abaturage ba Misiri, yanze ultimatum bityo aha ingabo z’Abafaransa n’u Bwongereza urwitwazo rwo gufatanya na Israel kongera kugenzura uwo muyoboro no guhirika ubutegetsi buriho.
Ku ya 31 Ukwakira, u Bufaransa n’u Bwongereza byatangiye gutera ibisasu kuri Misiri mu rwego rwo kuyihatira gufungura uyu muyoboro. Gutera ibisasu ku bibuga by’indege bya gisirikare, byangije cyane indege zirenga 260 zo mu Misiri.
Nyuma nibwo Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Repubulika Zunze Ubumwe z’Abasoviyete zavumbuye umukino w’u Bufaransa, u Bwongereza na Israel zihatira ibi bihugu kuvana ingabo zabyo mu Misiri, ndetse Abasoviyete bo bajya kure bakangisha gukoresha intwaro za kirimbuzi, ibyabyaye impungenge z’intambara ya gatatu y’Isi.
Tanga igitekerezo