Nyuma y�inkuru twabagejejeho kuri uyu wa Gatanu, ivuga ku ifatirwa ry�imitungo iri mu Rwanda ya Minisitiri wa Uganda w�Ikoranabuhanga n�Itumanaho, Frank Tumwebaze, twamaze kumenya intandaro y�ayo makuru yaba u Rwanda ndetse na Minisitiri Tumwebaze ubwe, bita inkuru z�impimbano cyangwa �fake news�.
Intandaro ya byose rero twamenye ko ari Itangazo ryitiriwe Polisi y�u Rwanda hatagaragara itariki ryandikiwe, ryakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga rifite umutwe ugira uti: �Itangazo rya Polisi ku Mitungo yafatiriwe ya minisitiri w�Umugande, Frank Tumwebaze.�
Iri tangazo rimaze gukwirakwizwa ku itariki 03 Ukuboza, benshi baryibajijeho kuri twitter bibaza niba ari ukuri, Polisi y�u Rwanda iza kubasubiza yihakana iryo tangazo.
Iri tangazo ryavugaga ko urwego rushinzwe ibikorwa bidasanzwe rwa polisi rwigaruriye imwe mu mitungo ya Tumwebaze ariko nta tabwa muri yombi ryabayeho, igipolisi ngo kikaba cyasatse muri iyo mitungo ivugwa igizwe n�amazu nyuma yo gusohora abari bayirimo nyuma yo kumenya amakuru y�ibibazo by�umutekano ku mihanda myinshi.
Iri tangazo mu by�ukuri risa nk�iridasobanutse rikomeza rivuga ko polisi yari gutangaza ndetse ikemeza impamvu y�ibyo bibazo, ariko ko gusaka byabayeho kubera ko ibikorwa byakorerwaga muri izo nyubako bifitanye isano n�ibyo bibazo by�umutekano.
Havugwamo kandi ko ibikoresho byinshi bya elegitoroniki birimo telephone ngendanwa, na za mudasobwa byafashwe mu gusakwa kandi ko polisi yari irimo iravugana n�urubyiruko rwinshi kuri ibyo bintu. Rikavuga ko nta muntu wigeze ushinjwa kandi nta kintu giteye impungenge babonye.
Imitungo ya Minisitiri Tumwebaze iri mu Rwanda itangazo ryitiriwe polisi ariko yo ihakana rivuga, ni: -Inka Steak House, restaurant iherereye ku muhanda KG 6 Avenue?KG 609
– City Valley Lodges ngo iherereye KN 7 Rd (bavuga Lodges ariko ni Motel)
– Inzu bwite yo kubamo iherereye KK 730 St.
– N�inzu bwite yo guturamo iherereye KK 13 Av.
Itangazo risoza risaba abaturage n�itangazamakuru gutegereza amakuru arambuye kuri ibi bintu.
Polisi y�u Rwanda ariko yahise itera utwatsi iryo tangazo aho yasubizaga abari bakomeje kuryibazaho kuri Twitter nk�uwitwa Kibuule, aho yasubije igira iti: �Iyi baruwa irimo gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye ntabwo ari umwimerere kandi igomba gufatwa gutyo.�
Mr Kibuule,
This letter that has been circulating on different social media platforms is not genuine and should be treated as such.
Thank you
— Rwanda National Police (@Rwandapolice) December 3, 2019
Minisitiri Frank Tumwebaze nawe yagize icyo abivugaho anenga ibyavuzwe avuga ko atajya arangazwa n�ibintu nk�ibyo n�ababiri inyuma.
Ugenekereje mu Kinyarwanda yagize ati: �Ni umwanda cyangwa ubyite �Fake news� by�abacegezamatwara baciriritse kandi badatekereza. Sinjya nta umwanya kuri abo bifashisha poropaganda bakorera imigambi yabo mibi. Sinjya ndangazwa n�ibintu nk�ibyo n�ababiri inyuma.
Just rubbish or call it fake news of cheap & illogical propagandists . I never waste time with those who invest in Propaganda to serve their malicious schemes. I am never diverted by such & their sponsors . https://t.co/Icm7gWLLQj
— Frank K Tumwebaze,MP : Psalms 124 : 1-8 (@FrankTumwebazek) December 3, 2019
Imwe mu mpamvu yatumye bamwe babona ko koko iri tangazo ryitiriwe Polisi y�u Rwanda atari irya nyaryo, ni ukuba nta tariki igaragaraho kandi ari ikintu cy�ingenzi ku itangazo nka ririya ry�ubuyobozi, kandi rikaba nta hantu na hamwe rigaragara ku mbuga izo ari zo zose z�ubuyobozi bw�u Rwanda.
Ikinyamakuru Chimpreports cyo muri Uganda mu nkuru yacyo yo kuri uyu wa Gatanu yavugaga ku runturuntu rwaba ruri mu ishyaka NRM mu gihe hitezwe impinduka muri guverinoma, yavugaga ko uyu mu minisitiri, Tumwebaze ashobora kuzamurwa mu ntera ariko bamwe muri bagenzi be bakaba batabyumva neza ahanini kubera ukuntu yegereye cyane umuryango wa Perezida Museveni.
Kanda hano hasi usome inkuru bifitanye isano
http://bwiza.com/?Uganda-Urunturuntu-muri-NRM-mu-gihe-u-Rwanda-ruhakana-gufatira-imitungo-ya
Ntibiramenyekana neza rero abari inyuma y�iryo tangazo niba ari abahanganye na Tumwebaze muri politiki cyangwa bifitanye isano n�umwuka mubi uri hagati y�u Rwanda na Uganda muri iki gihe.
U Rwanda rukaba rukomeje gushinja Uganda gufunga no kwirukana abaturage barwo ndetse no gushyigikira abashaka kuruhungabanyiriza umutekano, ibirego Uganda ihakana ikavuga ko abo baturage birukanwa byubahirije amategeko.
1 Ibitekerezo
Karinganure Kuwa 08/12/19
Namwe mujye mutanga amakuru avunaguye kandi yuzuye. Umunyamakuru nibura yagombaga kumenyasha abasomyi niba koko imitungo ivugwa muriyo nyandiko ihari ariko atari iyo minister cg ariye ariko iryo tangazo ntaho rihuriye na police.
Subiza ⇾Tanga igitekerezo