Abaminisitiri batatu mu Rwanda bategerejwe imbere y�Inteko Ishinga Amategeko ngo batange ibisobanuro ku bibazo byagaragaye hirya no hino mu ngendo rusange z�abadepite mu gihugu.
Ni icyemezo cyafashwe ku wa kane ushize, itariki 13 Gashyantare, Inteko Rusange y�Umutwe w�Abadepite, imaze kugezwaho raporo ku byagaragaye mu ngendo rusange z�Abadepite mu Gihugu.
Mu myanzuro yafashwe harimo uwo gutumiza Minisitiri w�Ibikorwa Remezo, Minisitiri w�Ibidukikije na Minisitiri w�Imari n�Igenamigambi, kugira ngo batange ibisobanuro mu magambo ku bibazo byagaragaye mu ngendo Abadepite bakoze mu Kuboza 2019 na Mutarama 2020.
Ikibazo cy�imihanda yubakwa bikagaragara ko itujuje ibisabwa (standards); ingamba zihari zo gukemura ikibazo cy�amazi y�imvura yangiza ibikorwa remezo; ikibazo cy�amateme n�imihanda byangiritse ariko kubisana bikaba birenze ubushobozi bw�Uturere; ingamba zihari zo gusana amavomo adakora neza ndetse n�atagikora, ingamba zihari zo guteganya ingengo y�imari yo kunganira mu ikorwa ry�imihanda ya VUP kugira ngo ibashe gushyirwamo laterite, kubaka ibiraro n�inzira z�amazi bikomeye; no kugaragaza imiterere y�ibishushanyo mbonera by�Uturere n�Imijyi n�aho igeze ishyirwa mu bikorwa, ni bimwe mu byo Minisitiri w�Ibikorwaremezo agomba gutangaho ibisobanuro.
Ku rundi ruhande, Minisitiri w�Ibidukikije arasabwa ibisobanuro ku ngamba zirebana n�imicungire y�umutungo kamere w�amazi akomoka ku masoko, ku mvura n�akoreshwa mu ngo na gahunda yo kuwubyaza umusaruro ukwiye, ingamba zihari zo gukemura burundu ikibazo cy�amazi ava mu birunga yangiririza abaturage ndetse no kugaragaza ingamba z�imicungire y�amashyamba ya Leta mu Gihugu.
Ni mu gihe ikibazo cyo kumenya aho kwishyura abaturage ibirarane by�ingurane kigeze, ndetse no kugaragaza ingamba zihari zo kurangiza burundu ikibazo cy�ibirarane Ikigo cy�ubwiteganyirize bw�abakozi (RSSB) gifitiye amavuriro n�ibigo nderabuzima, nabyo bitegerejweho ibisobanuro bya Minisitiri w�Imari n�Igenamigambi.
Minisiteri y�Ubutegetsi bw�Igihugu, iy�Ikoranabuhanga na Inovasiyo, na Minisiteri y�Ubuzima, Inteko Rusange na zo yazihaye imyanzuro zigomba gushyira mu bikorwa mu rwego rwo gukemura ibibazo byagaragariye Abadepite mu gihe cy�ingendo nk�uko tubikesha urubuga rw�Inteko Ishinga Amategeko.
Hafashwe n�umwanzuro wo gusaba Umugenzuzi Mukuru w�Imari ya Leta gukora igenzura ryimbitse (performance audit) ku ishyirwa mu bikorwa ry�imishinga y�iyubakwa ry�imihanda igamije guteza imbere ubuhahirane n�imigenderanire mu Turere (feeder roads), hagamijwe gucukumbura byimbitse ibibazo n�imbogamizi bigaragaramo no kureba impinduka byagize ku baturage ukurikije icyari kigamijwe.
Mu rwego rwo gukurikirana imyanzuro, Umutwe w�Abadepite wasabye Minisitiri w�Intebe kuzawushyikiriza raporo y�ishyirwa mu bikorwa ry�imyanzuro isabwa za Minisiteri mu gihe kitarenze amezi atandatu (6) kuva iyi myanzuro igejejwe kuri Guverinoma.
Ibi byaje nyuma y�aho Abadepite bose basuye abaturage mu mirenge yose igize igihugu mu Ukuboza 2019 na Mutarama 2020, bagamije kumenya ibirebena n�iterambere ry�ibikorwa remezo by�ibanze n�ibikorwa remezo by�ikoranabuhanga.
Muri buri Kagari, ingendo zasozwaga n�inama n�abaturage zaganiraga ku ngingo zitandukanye z�iterambere n�imibereho myiza.
1 Ibitekerezo
Alias Kuwa 16/02/20
Abazabazwa bose bari bakenewe ariko niba nta ngamba zifashwe ku myenda RSSB ibereyemo amavuriro amwe azakinga umuryango.
Subiza ⇾Kuvura nta muti,umuturage yaratanze mituweli biteye ipfunwe!
Tanga igitekerezo