Intwari ni umuntu ukurikirana ibyo yiyemeje kugeraho bikavamo igikorwa cy�ikirenga gifitiye abandi akamaro, akabikora mu bupfura, mu kwihangana no mu bwitange buhebuje kandi akirinda ubugwari mu migirire ye, ntagamburuzwe n�amananiza. Iyi nshoza si ihame kuko hari n�undi ufite uko yabivuga.
Mu Rwanda hahoze intwari ari nazo ahanini zagize uruhare mu kurwagura. U Rwanda tuzi uyu munsi siko rwanganaga uhereye ku Mwami wa mbere Gihanga wahanze u Rwanda ukagera kuri Kigeli IV Rwabugili, Umwami watumye u Rwanda rubasha kwanda ( kwaguka) ari naho haturutse izina Rwanda.
Uretse abo, uko u Rwanda rwagiye rukomeza kubaho, hagiye habaho abandi bagabo n�abagore bakora ibikorwa byiswe iby�intwari. Ibi bituma mu Rwanda kugeza ubu dufite ibyiciro by�intwari bikurikira: Imanzi, Imena n�Ingenzi.
Kuri uyu munsi Bwiza.com iragaruka ku cy�ikiciro cy�Intwari z’Imanzi.
Urwego rushinzwe Intwari z�Igihugu, Imidali n�Impeta by�Ishimwe (CHENO), rutangaza ko Intwari y�Imanzi ari Intwari y�ikirenga yagaragaje ibikorwa by�akataraboneka birangwa n�ubwitange, akamaro n�urugero bihebuje.
Muri iki kiciro cy�Intwari z�u Rwanda hashyirwamo intwari itakiriho. Kuri ubu mu Rwanda abari muri iki cyiciro harimo Umusirikare Utazwi Izina: Ingabo ihagarariye izindi ngabo zitangiye Igihugu zikagwa ku rugamba mu bihe byashize, iby�ubu n�ibizaza.
Harimo kandi Gen. Fred Gisa Rwigema.
Yaranzwe n�ubwitange buhebuje ubwo yayoboraga Ingabo za FPR Inkotanyi ku rugamba rwo kubohora u Rwanda mu mwaka wa 1990 nyuma akarugwaho.
Yagiriye akamaro n�abandi benshi kuko yarwanye intambara aharanira guca ubuhunzi haba mu Banyarwanda no banyamahanga no guharanira uburenganzira bwa muntu n�ibindi. Yabereye abantu bose urugero rwiza rw�ubwitange bashobora gukurikiza.
Umwanditsi ntari bugaruke cyane ku mateka y�Ubuzima bwa Gen. Fred Gisa Rwigema kuko atari cyo cyamuzinduye. Aribanda ku guhuza ibyo CHENO yagendeyeho ishyira uyu musirikare muri uru rwego rwa mbere rw�Intwari z�u Rwanda. Gusa nanone ntibimukumira ku kugaruka kuri bimwe mu byaranze amateka ya Rwigema kugira ngo ibyagendeweho na CHENO byumvikane.
Gen. Fred Rwigema mu bikorwa by�akataraboneka birangwa n�ubwitange, akamaro n�urugero bihebuje
Gen. Fred Rwigema yakoze ibikorwa byinshi mu buzima bwe nk�umuntu byongeye wari impunzi muri Uganda. Kugeza ubu nta we uramuvugaho ibikorwa byo kwikunda haba ku bari mu Rwanda no muri Uganda.
Nyuma y�urugamba yayoboye rwagejeje Museveni Yoweli ku butegetsi mu 1986, yahawe ipeti rya jenerali majoro. Ni ipeti ryahawe abatari benshi nyuma y�urugamba. Abo bari kumwe mu mirwano ya za Luwero bamugaragaza nk�umuyobozi w�igisirikare uhambaye. Uyu mugabo kandi yanahawe umwanya wo kuba Minisitiri Wungirije w�Ingabo za Uganda.
Abamuzi muri ibyo bihe bavuga ko uyu mwanya ari uwo kwicara mu biro ari ko we atabikozwaga, yagiye ajya ku rugamba kenshi mu majyaruguru ya Uganda ahari umutekano muke icyo gihe.
Ubwitange buhambaye bwe bugaragarira mu kuba umujenerali wari wamaze guhabwa umwanya �mwiza� muri Leta yarawanze agahitamo gushaka igisubizo ku Banyarwanda bari baravukijwe uburenganzira bwabo ku gihugu.
Ku bigwari, uyu wari umwanya wo kubyina insinzi. Byari kuba ibya wa wundi washize impumu kuko yasize icyamwirukansaga. Ibi umwanditsi akeka ko Gen. Fred Rwigema yabitewe no kumva ko yagira icyo akora ngo abandi nabo babeho neza.
Urugamba si ubukwe, kurujyaho asize ibiro byiza I Kampala no kongera kurara muri shitingi n�indake ni urugero rw�igikorwa cy�ubwitange butari mu nyungu ze ku giti cye, ahubwo za rusange.
Umwanditsi ntiyaba arengereye avuze ko gutangiza urugamba rwiswe urwo kubohora u Rwanda ari igikorwa cy�ingirakamaro.
Ntibyari bifitiye akamaro gusa Gen. Rwigema, byari mu nyungu z�abandi Banyarwanda bose bari baraheze muri Uganda no mu yandi mahanga. Gufata iya mbere akayobora urugamba rutuma abantu bongera kugira icyo bari cyo (identity), uburenganzira ku byiza by�igihugu bavukamo n�ibindi byagiriye umumaro benshi.
Ku ngingo yo kuba Gen. Fred Rwigema yaratanze urugero ruhebuje, ni ibintu byumvikana kuri buri wese washaka kubyumva uko biri. Byarashobokaga ko yabwira abandi ko afite inshingano nyinshi, ko we urugamba azajya aruyoborera kuri radio ya gisirikare yibereye I Kampala. Urugero ruhebuje rwe ni uko atavuze nk�intumwa Pawulo yo muri Bibiliya (niba koko yaranabivuze) ngo mukurikize uko mvuga ntimukurikize uko nkora.
Ubwo Gen. Fred Rwigema yaraswaga, nk�uko byavuzwe, yari ku rugamba nk�abandi basirikare bose. Ibi bimbugaragaza nk�umuyobozi w�intangarugero kandi bandebereho.
Mu butumwa yagiye atanga mbere yo gutangiza urugamba kuwa 1 Ukwakira 1990 ndetse akarugwaho kuwa 2 Ukwakira muri uwo mwaka, ni ubwo gusenyera umugozi umwe kugira ngo ikigamijwe kigerweho. Abari kumwe na we bagenda babigarukaho uko imyaka igenda ihita indi igataha. Intero kuva icyo gihe igenderwaho mu Rwanda kugeza mu bihe bya nyuma y’intambara ndetse n’uyu munsi, ubutumwa bukenewe nk’ uko hose bigenda mu bihugu bivuye mu makimbirane.
1 Ibitekerezo
Karekezi Jeanne Kuwa 28/01/20
Bishoboka bite ko kuva Urwanda rwabaho, Rwigema wo muri za 1990 ariwe ntwari y’ikirenga wenyine? Ese mbere ye nta ntwari zabayeho? Abagize Urwanda igihugu, abarurwaniriye mbere ye, abazanye demokarasi turirimba, , abo bose nta ntwari zirimo? Ibivugwa kuri Rwigema bikwiye kwandikwa bikagereranywa n’iby’abamubanjirije ku rugamba rwo kubohora igihugu. Uretseko Rwigema yagize igitekerezo ariko ntacyo yagezeho. Ubusanzwe iyo uteye ntutsinde urugamba, ntiwitwa intwari!
Subiza ⇾Tanga igitekerezo