Harabura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo u Rwanda rwizihize umunsi w’ Intwari. Ni umuhango uba buri mwaka tariki ya 1 Gashyantare, hibukwa intwari mu byiciro bitandukanye zitangiye igihugu mu buryo bw’ ikirenga kugeza zimwe muri zo zitakaje ubuzima.
Muri iki gihe dutekereza no kuzirikana ibikorwa by’ izo ntwari, ibikorwa buri gihe abayobozi bakuru bakangurira abaturage kugera ikirenge mu cyazo, muri iyi nyandiko turibanda kuri zimwe muri zo " Intwari zo mu cyiciro cy’Imena : Abana b’ i Nyange".
Mbere yo kuzivugaho tubanze twibukiranye ko intwari zigabanyijemo ibyiciro bitatu nk’ uko Komisiyo ibishinzwe mu rwego rw’ igihugu ibyerekana: Intwari z’ Imanzi, Intwari z’ Imena n’ Intwari z’ Ingenzi.
Abanyeshuli b’ i Nyange bakaba babarizwa mu cyiciro cya kabiri aricyo cy’ Imena hamwe n’ Umwami Mutara wa gatatu Rudahigwa, Michel Rwagasana, Agatha Uwilingiyimana na F�licit� Niyitegeka.
Ariko ubundi Intwari z’ Imena ni iki?
Prof. Dr. Damien Habumuremyi umuyobozi mukuru ushinzwe Komisiyo y ’ igihugu y’Imidali n’Impeta by’Ishimwe (CHENO) avuga ko Intwari z’ Imena ari: " icyiciro cy’ intwari zaranzwe n’ ibikorwa by’ intangarugero birimo Kwitanga, urwego rugizwe n’ Intwari 51 barimo abitabye Imana n’ abakiriho".
Abakiriho bakaba ari abanyeshuli 40 barokotse ubwicanyi bwakozwe n’ Abacengezi ku ishuli ryisumbuye rya Nyange. Icyo gihe abanyeli 7 bakaba baraguye mu gitero bagabweho.
Igitero cy’ Abacengezi cyabereye i Nyange
Iyo uvuze Nyange mu mateka y’ u Rwanda bamwe bakuka imutima. Kubera kwibuka paruwasi gatulika ya Nyange, haguye abari bahahungiye mu gihe cya jenoside bagera ku bihumbi bitatu.
Abantu kandi bibuka Padiri Seromba bivugwa ko yabigizemo uruhare rukomeye hifashijishwe tingatinga mu gusenyera hejuru abari bahahungiye mu ngoro y’ Imana bahizeye kuharokokera ariko bagapfa bagashira.
Imyaka itatu nyuma y’ ubwo bwicanyi, abicanyi batekereje ko ariko bizahora ariko bagongwa n’inyigisho zari zimaze gucengera mu Banyarwanda maze mu ijoro ryo ku wa 18 rishyira 19 Werurwe 1997, igitero cy’abicanyi gisama ubusa.
Mu gihe cy’ intambara y’ Abacengezi hafi ya hose basabaga abaturage kwitandukanya hakurikijwe amoko babyanga bose bakicwa. Niko byagenze ku gitero cyagabwe kuri tagisi ku Kirenge muri Shyorongi.
Ikindi cyagabwe kuri tagisi mu Byangabo, icyagabwe ku mudoka yari itwaye abakozi ba Bralirwa mu Murenge wa Nyamyumba n’ ahandi.
Igitero ku ishuli ryisumbuye rya Nyange umuntu yavuga ko kitahiriye Abacengezi kuko byari ikimenyetso cyiza cy’ aho urwego rw’ ubumwe n’ ubwiyunge bwari bugeze.
Abagabye igitero nabwo basabye abanyeshuri kwitandukanya hakurikijwe amoko ariko abanyeshuri barabatsembera.
Byatumye Abacengezi babahukamo n’ amasasu maze hapfa abanyeshuli barindwi, abandi bararokoka n’ ubu bakiriho. Abapfuye ni Bizimana Sylvestre, Mujawamahoro Marie Chantal, Mukambaraga Beatrice, Benimana Hell�ne, Mukantwaza S�raphine, Ndemeye Valens na Niyongira Ferdinand.
Kubera icyo gikorwa cyiza abo banyeshuri bakoze ni byo byatumye bashyirwa mu Ntwari z’ u Rwanda, bakaba bibukwa buri mwaka hamwe z’ indi Ntwari mu byiciro bitandukanye.
Kubera iki twibanze ku Ntwari z’ Imena za Nyange?
Mbere na mbere ni ukwibuka urugero rwiza batanze ku Banyarwanda bariho ubu n’ abazabakomokaho. Icya kabiri, uwo mwihariko bafite wo kuba bakiriho bakaba babasha kuvuga uko barokotse. Icya gatatu ni uko bamwe mu bakoze ubwo bwicanyi bakiriho.
Twandika iyi nkuru twatereye ijisho kure, tutagamije gukerensa gahunda y’ ubumwe n’ ubwiyunge mu gihugu ariko tugira ngo bikorwe mu buryo bwuzuye cyangwa butabogamye.
Umukuru w’ igihugu ni we wigeze kuvuga ko gutanga imbabazi ari nk’umuti ushaririye abantu bagomba kwemera bakawunywa.
Ndubaha ayo magambo kuko ari umusingi wo kubaka ubumwe bw’ abaturage.
Ndibuka abanyapolitiki bamwe bari ku rutonde rw’ abicanyi muri jenoside, mu cyiciro cya mbere cya ba ruharwa bayobotse ubutegetsi maze bagasa n’ abahawe imbabazi n’ubwo ntaho bigaragara ko bazisabye.
Iyi nzira ndayemera kuko mu nzIra y’ ubumwe n’ ubwiyunge hari ibyirengagizwa, mu rwego rwo komora no kuvura imitima y’ abaturage bavuye mu ntambara cyangwa amakimbirane.
Icyo gihe inyungu za politiki zisumba byose, ubutabera ntibube bwakora uko bikwiye, rimwe na rimwe wabyibazaho bikakurenga ukabiburira ibisubizo.
Ubwicanyi bwa Nyange ho bite?
Ntabwo bitandukanye kure n’ibyo navugaga mu kanya kuko hari ibyapfukiranye muri icyo cyerekezo cy’ inzira iganisha ku Ubumwe n’ Ubwiyunge nyakuri.
Ni ho umwanditsi yifuzaga kujya inama kandi yifuza ko mu muhango wo kwizihiza umunsi w’ Intwari hazagira igikorwa.
Ni gute abantu bakwitwa intwari, bagatanga ubuhamya bw’ inzira y’ umusaraba banyuzemo, ababishe bahari ntibatange nabo ubwabo bw’ uko byagenze n’ uko bagowe nabo banyeshuri banze kwitandukanya kugeza bishwe? Ese aho abarokotse n’ Abanyarwanda muri rusange ntibabikeneye?
Ubwo butumwa buramutse butanzwe aho nta nyungu nziza byagira ku barokotse jenoside muri rusange, ku barokotse ubwicanyi bw’ i Nyange no ku miryango y’abahiciwe? Ese ubwo butumwa ntibwafasha Abanyarwanda mu nzira y’ ubumwe n’ ubwiyunge turimo?
Ibi bibazo ababishinzwe ni ngombwa kubitekerezaho bityo bakomora batoneka.
Kugira ngo usoma iyi nkuru atazimira, ni uko yamenya ko bamwe mu bakoze ubu bwicanyi ( tutagiye kuvuga amazina), babyiyemereye ubwabo nk’ uko icyari ikinyamamakuru "Ingabo" cyigeze kubigaragaza.
Ubu abo bicanyi bari mu myanya ikomeye y’ akazi mu gihugu ( ni byiza), gusa nibavugire mu ruhame mu muhango wo kwizihiza umunsi mukuru w’ intwari ko ibyo bakoze byari ubugwari banasabe imbabazi Abanyarwanda kuri icyo gikorwa kigayitse bakoze.
Naho ubundi byazagagara ko bahishiriwe ku nyungu za politiki, ubutabera bugapfukiranwa, gusaba imbabazi no kuzitanga bigakerenswa, n’ ibindi nk’ibyo buri wese yakeka.
2 Ibitekerezo
lg Kuwa 02/02/20
Harya ubwo ngo nubwiyunge bishe ibibondo none ngo bari mumyanya ikomeye y igihugu !!!niba igihano cyabo.cyaravuyeho harahandi bagombye kuba bari atari mukazi ka Leta alibyo byaba ali nko kubagororera*
Subiza ⇾lg Kuwa 02/02/20
Harya ubwo ngo nubwiyunge bishe ibibondo none ngo bari mumyanya ikomeye y igihugu !!!niba igihano cyabo.cyaravuyeho harahandi bagombye kuba bari atari mukazi ka Leta alibyo byaba ali nko kubagororera*
Subiza ⇾Tanga igitekerezo