Byibuze abantu 15 biciwe kuri uyu wa Gatatu, itariki 27 Ugushyingo, mu gitero gishya cy�inyeshyamba z�Abagande zo mu mutwe wa ADF ahitwa Maleki, muri Teritwari ya Beni, mu Ntara ya Kivu y�Amajyaruguru. Nk�uko amakuru atangazwa na Sosiyete Sivile yo muri Beni avuga, ngo izi nyeshyamba zagiye zitungura buri muntu zishe zimusanze iwe cyangwa mu murima, aho bivugwa ko hafi ya bose baciwe imitwe.
Ayo makuru arakomeza avuga ko, imirambo 15 ari yo yagiye ikurwa ahantu habereye ubwicanyi. Abagabo 9 ndetse n�abagore 6 nibo bishwe n�izi nyeshyamba. Abishwe hafi ya bose bakaba baciwe imitwe hakoreshejwe imihoro .
Iyi nkuru dukesha Radio Okapi iravuga ko izo nyeshyamba zarangije zigasubira inyuma Ingabo za FARDC zari zatabajwe n�abaturage zitarahagera.
Aya makuru yemejwe n�amakuru ava mu nzego z�umutekano yemeza ko abantu bishwe bajyanwe mu buruhukiro bw�Ibitaro Bikuru bya Oicha.
Nk�uko byemejwe n�Umuryango uharanira Uburenganzira bwa Muntu, CEPADHO, iki gitero cyagejeje ku mubare w�abaturage hafi 100 bamaze kwicwa n�inyeshyamba za ADF zihorera ku bitero simusiga bikomeje kuzigabwaho na FARDC byatangijwe kuva ku itariki 30 Ukwakira.
Tanga igitekerezo