Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyatangaje ko cyakuye inyeshyamba za FDLR mu birindiro byazo bikuru muri Teritwari ya Kalehe muri Kivu y’Amajyepfo, bityo bakazisaba gutaha mu Rwanda ngo kuko n’aho zahungiye ari ku butaka bwa Congo.
Umuvigizi wa FARDC muri aka karere, capitaine Dieudonn� Kasereka avuga ko izi nyeshyamba zatsimbuwe mu birindiro n’ibitero by’iminsi ibiri byagabwe ku wa 29 na 30 Ugushyingo 2019.
Yagize ati "Abasirikare bacu bagabye igitero ku nyeshyamba za FDLR-CNRD i Katasomwa , zahise ziva muri ibi birindiro byazo bikuru zerekeza muri Pariki ya Kahuzi Biega".
Yakomeje avuga ko abaturage bakomeje kugira ubwoba bw’izi nyeshyamba bityo akaba asaba izi nyeshyamba gutaha mu Rwanda ngo kuko n’ubundi aho zahungiye ari ku butaka bwa Repubuliha Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ati "FARDC yabirukanye mu duce twa Rutare, Chimbiro na Katasomwa bahunga bagana muri pariki ya Kahuzi Biega, turasaba abafata ibyemezo muri Congo gukora ibishoboka byose aba barwanyi bagataha mu gihugu baturukamo bitabaye ibyo n’ubundi ubutaka bahungiyemo ni ubwa RD Congo, impande zose bazajyamo abaturage nta mahoro bazagira".
Ikinyamakuru Actualitecd gitangaza ko bitewe n’iyi mirwano imaze iminsi muri iyi teritwari ngo imiryango isaga 350 yavuye mu byayo irahunga.
Tanga igitekerezo