Umuhesha w’Inkiko w’Umwuga yashyize hanze tariki ya 27 Ugushyingo 2019 itangazo rya cyamunara y’inzu ya Sebagande Theogene na Nyiraneza Blandine, ababyeyi ba rutahizamu wa APR FC n’Amavubi Sugira Ernest.
Panorama dukesha aya makuru ivuga ko iki cyamunara kizaba tariki ya 3 Ukuboza 2019 mu mudugudu wa Kabeza, akagari ka Ruli, umurenge wa Shyogwe mu karere ka Muhanga, ku mavuko y’uyu mukinnyi.
Iyi nzu igiye gutezwa cyamunara nyuma y’urubanza rwaciwe n’Urukiko rwisumbuye rw’akarere ka Muhanga Sebagande yatsizwe. Yaregwaga kubamo umwenda w’amafaranga y’u Rwanda 1,562,102 RWF.
Sugira Ernest avuga ko umuryango batari bazi iki kibazo, ngo batunguwe no kubona iri tangazo. Avuga ko intandaro yarwo ari amanyanga n’amakimbirane Sebagande asanzwe agirana n’abantu, icyakoze Sugira akaba yiyemeje kwishyura uyu mwenda kugira ngo inzu ntigurishwe ariko bakazamuha ibyagombwa by’iyi nzu.
"Ntitwigeze tumenya ibya ruriya rubanza, twatunguwe no kubona amatangazo atugezeho, na mama yaratunguwe cyane." Sugira Ernest (Panorama).
Iyi nzu y’umuryango wa Sugira Ernest ibamo aba babyeyi babiri, bashiki be na barumuna be batanu.
Tanga igitekerezo