Ubwo yasozaga imyitozo y’ingabo zidasanzwe (Special Forces) mu gisirikare cya Zambia mu kwezi kwa cyenda, Perezida Edgar Lungu wa Zambia, akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’ingabo, yatangaje ko azakomeza gukora ibishoboka Special Forces igakomeza guhabwa ubumenyi bwo ku rwego rwo hejuru mpuzamahanga.
Perezida Lungu akaba yaritabiriye isozwa ry’imyitozo y’abakomando bashya bari binjijwe mu mutwe w’ingabo zidasanzwe, mu gikorwa cyabereye mu Karere ka Mbala, mu Ntara y’Amajyaruguru nk’uko bitangazwa na Lusakatimes.
Lungu avuga ko Guverinoma yiyemeje gushaka ibisabwa ngo imibereho myiza y’abasirikare izamurwe kandi bakomeze guhabwa ubumenyi bw’ingenzi bakenera mu kazi ka bo ka buri munsi.
Ihere ijisho uko byari byifashe
Isangize abandi
Tanga igitekerezo