Isoko ryo kugemura ibyatsi byo mu bwoko bwa Timeda hamwe n’Umukenke


Job Opportunities

Kuwa 03/12/2019

IHURIRO UCOCARU

UMURENGE WA BUSHOKI
AKAGARI KA MUKOTO

TEL:+ 250788563512/+ 250789296269

E-mail: [email protected]

ITANGAZO

Ubuyobozi bw’Ihuriro ry’amakoperative y’abahinzi ba kawa (UCOCARU) ikorera mu ntara y’ Amajyaruguru mu karere ka Rulindo umurenge wa Bushoki akagari ka Mukoto umudugudu wa Buvumo riramenyesha ba rwiyemeza mirimo cyangwa ibigo bibifitiye ubushobozi ko ryifuza gutanga isoko ryo kugemura ibyatsi byo mu bwoko bwa TIMEDA ingana n’ibihumbi mirongo itanu(50,000) hamwe n’umukenke ibihumbi mirongo itanu (50,000) ni ukuvuga byose hamwe ni ibihumbi ijana (100,000) kuba bifite umubyimba wa sentimetero 20 kuba nta burwayi bifite .Irnodoka zizatwara ibyatsi zizakodeshwa
n’uwatsindiye isoko.

Uwatsindiye isoko kandi azageza ibyatsi kuri site bizaterwaho ziherereye mi mirenge ya BUSHOKI, TUMBA, MBOGO, BUYOGA.

Abifuza gupiganirwa iri soko bagomba kuba bujuje ibi bikurikira:

Kuba afite nimero y’umusoreshwa imuranga (TIN).
Imisoro izakatwa uwatsindiye isoko
Kuba afite nimero ya konti;
Kuba afite cashet.
Kuba afite facture ya EBM
Kuba afite icyemezo cya RDB
Kuba afite icyemezo kerekana ahandi yabigemuye
Kuba afite icyemezo gitangwa n’ikigo gishinzwe imisoro n’amahoro kigaragaza ko nta misoro akibereyemo
Urupapuro rugaragaza ibiciro

Abifuza gupiganira iri soko basabwe kugeza ibyangombwa byasabwe haruguru ku biro by’ihuriro UCOCARU biherereye mu karere ka Rulindo bitarenze kuwa 12 Ukuboza 2019 mbere ya saa sita.

Amabahasha azahita afungurwa kuri uwo munsi.

Ku bindi bisobanuro mwahamagara kuri nimero ya telefoni 0785775453 cyangwa kuri
email [email protected]

Murakoze.

Bikorewe I Rulindo kuwa 03/ukuboza 2019

MURENZI Straton



Related posts...

Leave a Comment

Who are you?
Your post
  • *Click Enter button for pragrapsh. A comment should have at least 10 characters

Subscribe to our Newsletter

Subscribe to get updates in your email