Urwego rushinzwe Umutekano w�imbere muri Israel ruzwi nka Shin Bet rwatangaje ko rwataye muri yombi Abanya-Israel babiri bahawe akazi n�umutwe wa Hamas w�Abanyapalesitina, ko kujya bawuha amakuru ku bikorwa by�igisirikare cya Israel.
Abatawe muri yombi bivugwa ko bafite imiryango muri Gaza, ni Rami Amudi w�imyaka 30 na Rajab Dacha w�imyaka 34. Kuri uyu wa Mbere ni bwo bagejejwe imbere y�urukiko bashinjwa ibyaha byo guhungabanya umutekano.
Batawe muri yombi mu byumweru bibiri bishize, gukusanya amakuru ku gisirikare cya Israel, baje kwemera ko bakoreraga Hamas.
Nk�uko byatangajwe na televiziyo yo muri Israel, Channel Two, ngo Shin Bet yataye muri yombi abo Banya-Israel babiri nyuma yo koherereza amakuru Hamas, arimo n�amafoto.
Iyi televiziyo ivuga ko amafoto yohererejwe Hamas harimo ay�ibigo igisirikare gifungiramo abantu, ndetse n�ay�ahantu hazwi nka Iron Dome hashinzwe uburyo bwo kwirinda za misile n’ay’ibindi bigo by�umutekano.
Ikinyamakuru Jerusalm Post kivuga ko Rami Amudi yavutse kuri nyina w�Umunya-Israeli, mu gihe ise akomoka muri Gaza, akaba yarabanaga n�umuryango we ahitwa Khan Yunis kugeza mu Ugushyingo umwaka ushize ubwo yimukiraga i Tel Aviv.
Uyu avugwaho ko yari yubuye umubano na nyina mu myaka ibiri ishize ndetse akaba yakoranaga na we kugira ngo abone amakuru kuri Israel ndetse bakaba babanaga muri Israel.
Dacha na we afite nyina w�Umunya-Israeli, akaba yari amaze imyaka hafi itatu ashaka amakuru kuri Israel agendeye ku bwenegihugu bwa nyina. Kuva yimukira muri Israel, ngo yasuraga umugore we n�abana be batanu muri Gaza uko hashiraga amezi make.
Shin Bet ivuga ko Hamas yamenye ko aba basivili babiri b�Abanya-Israel bakundaga kwinjira muri Gaza ikaboneraho kubaha akazi ko gukorana n�umutwe w�iterabwoba.
Ngo nyuma yo guhabwa akazi, basabwe kugura telephone na za simcards kugira ngo bajye babasha kuvugana n�abantu bo muri Hamas bahaga raporo.
Israel na Leta Zunze Ubumwe za Amerika byashyize umutwe wa Hamas ku rutonde rw�imitwe y�iterabwoba. Ku rundi ruhande ariko hari ibihugu birimo Turukiya, bifitanye imibanire yeruye na Hamas.
Ishami rya politiki rya Hamas ariko mu Bwongereza ntabwo rifatwa nk�umutwe w�iterabwoba, ahubwo ishami rya gisirikare rizwi nka Izz Al-Din Al-Qassem ni ryo bufata nk�umutwe w�iterabwoba.
Mu 2007 Hamas yagiranye amakimbirane n�ishyaka Fatah rya Perezida Mahmoud Abbas ibasha kwigarurira Gaza, kugeza ubu akaba ari yo iyigenzura.
Tanga igitekerezo