Ikipe ya Rayon Sports ibinyujije ku rubuga rwayo, yemeje ko ba rutahizamu Jules Ulimwengu n�Umunya-Ghana Michael Sarpong bagiye kuyigarukamo bakubutse mu gihugu cy�Ubushinwa aho bakinaga.
Nta gihe kinini gishize aba basore bombi bari bafashije kwegukana igikombe cya shampiyona y�umwaka ushize bavuye mu Rwanda.
Aba bakinnyi bombi bagiye kugaruka gukinira Rayon Sports, kubera icyorezo cya Coronovirus cyatumye Komite Olympique y�igihugu cy�Ubushinwa ihagarika ibikorwa byose bya siporo mu gihe kitazwi.
Ni icyorezo kimaze guhitana Abashinwa 132, mu gihe imibare igaragaza ko abarenga 6,000 ari bob amaze kucyandura.
Biteganyijwe ko aba bakinnyi babiri bazasubira mu Bushinwa kumvikana n�amakipe yari yabashimye mu mpeshyi y�uyu mwaka barangije shampiyona y�u Rwanda n�igikombe cy�Amahoro.
Ibi birongerera abatoza ba Rayon Sports amahirwe yo guhitamo abahagaze neza kurusha abandi mu busatirizi kuko hagiye kuba guhanganira umwanya hagati ya Jules Ulimwengu, Michael Sarpong, Drissa Dagnogo, Bannen Philippe Arthur, Bizimana Yannick Maxime Sekamana na Gilbert Mugisha.
Tanga igitekerezo