Amakuru aturuka muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, aravuga ko Kalev Mutondo wahoze akuriye ubutasi bwa gisirikare, ANR, yatawe muri yombi.
Le Grand Congo dukesha iyi nkuru ivuga ko Mutondo yafatiwe ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Njiri ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Gashyantare. Bivugwa ko yari mu rugendo avuye Addis Ababa muri Ethiopia.
Ibiro by’abinjira n’abasohoka ngo ni byo byataye muri yombi uyu mugabo, bikavugwa ko akurikiranweho ibyaha cyo gutunga passport (ibyangombwa by’inzira) mpimbano.
Uyu mugabo yatawe muri yombi mu gihe abaturage ba Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bakomeje kuvugira hejuru basaba ubutegetsi bwa Perezida Felix Antoine Tshisekedi kugira icyo bukora ku bantu bari barigize intakorwaho.
Mutondo yatawe muri yombi, nyuma yo kwamburwa na Perezida Tshisekedi inshingano yari afite. Ni inshingano yatakarije rimwe na Roger Kibelisa wari ukuriye ishami rishinzwe umutekano w’imbere mu gihugu mu butasi bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Mu gihe aba bagabo bombi bari bagifite ziriya nshingano, bakunze gushinjwa kenshi guhohotera abataravugaga rumwe n’ubutegetsi bwa Joseph Kabila Kabange. Ntibasigaga kandi abahirimbaniraga uburenganzira bwa muntu no kwishyira ukizana kwa rubanda rwa giseseka.
Mu Kuboza 2016 leta zunze ubumwe za Amerika zafatiye Mutondo ibihano, zimuhora kubangamira urugendo ruganisha kuri Demokarasi. Muri 2017 Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi na wo wafatiye uyu mugabo umushinja ibikorwa bihonyoza uburenganzira bwa muntu.
Bivugwa ko Mutondo ari we wagize uruhare mu ihimba ry’ikinyoma cyo muri 2014 cyavugaga ko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame yitabye Imana, kigasiga abatuye i Goma mu byishimo by’agasagirane. Ntihatangajwe impamvu abaturage banejejwe n’ayo makuru mabi ku Rwanda.
Iki kinyoma cyatumye Abakongomani bagenza ibirenge basatira umupaka w’u Rwanda, mbere yo kumenya ko ibyo bishimiraga byari ibinyoma.
Tanga igitekerezo