Hari abaturage bo mu karere ka Kamonyi mu Murenge wa Runda, bavuga ko bakubitwa n�abanyerondo iyo batashye mu masaha y�umugoroba kandi ko bo nta kosa baba bafite ndetse banafite ibibaranga byose.
Umwe mu baturage witwa Rulinda Thomas avuga ko gutaha ku masaha
y�umugora ugahohoterwa n�abanyerondo ari kimwe mu bibahangayikishije.
Aganira na Radio 10 ati " Abaturage bo mu murenge wa Runda turabangamiwe cyane, dukubitwa n�abanyerondo kandi nyamara baba batwatse ibyangombwa bagasanga tubifite ariko bikaba imfabusa."
Akarere ka Kamonyi ko kagaragaza ko "icyo kibazo batari bakizi gusa ngo bagiye kugikurikirana."
Abanyerondo bari mu bashinzwe umutekano cyane bari kugarukwaho mu kutuzuza inshingano zabo neza.
Umwe mu baturage wo mu Murenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro, aherutse gutangariza Bwiza.com yatewe n’amabandi ariko akabura umutabara.
Mu bindi bice by’igihugu benshi mu baturage bagiye bagaragaza ko hari n’abagira uruhare mu kwiba ibyo bakarinze ndetse no guhishira abakora ubujura n’ibindi.
Tanga igitekerezo