Mu murenge wa Kayenzi, akarere ka Kamonyi, haravugwa ikiraro cyari gitinzeho imifuka, maze umugizi wa nabi yitwikira ijoro akuraho irenga 20. Ubuyobozi bw�umurenge bwasuye abaturiye icyo kiraro, buhakorera inama ndetse n�umuganda wo kugisana. Abakekwa ni abitwa �abahebyi�.
Iki kiraro kiri ku muhanda ujya mu Kagari ka Kirwa, gihuza umudugudu wa Kigunga na Gitwa. Ni kimwe cyimuwe na rwiyemezamirimo, aho cyahoze gitinzeho ibiti kikimurirwa haruguru gato. Aho cyari kiri ibiti byakuweho hasigara umwobo, bawutindamo itaka, ahagana hepfo bagitangiriza imifuka ipakiyemo itaka.
Iyo mifuka ni yo yibwemo irenga 20, mu ijoro ryo kuwa gatatu tariki 12 Gashyantare.
Irengero ry�ibiti byari bigitinze mbere ntirivugwaho rumwe, kuko bamwe mu baturage bavuga ko rwiyemezamirimo yabipakiye Fuso akabijyana aho bataramenya. Umwe ati, � Iyo rwiyemezamirimo atagira ubuhahara bw�ifaranga, biriya biti yari kubitaba hariya, naho ririya taka nyuma rizika, kandi n�iriya mifuka buriya abahebyi bazayiba�.
Uruhande rw�ubuyobozi bwo buvuga ko ibiti byakuweho byimuriwe ku kiraro kindi kiri munsi y�icyo.
Ubwo Bwiza.com yasuraga icyo kiraro (kigeze kuvugwa mu itangazamakuru), Umunyamabanga Nshingwabikorwa w�Umurenge wa Kayenzi, Mandela Innocent yarayihasanze, aherekejwe na bamwe mu bo bakorana, ndetse n�umukuru w�umudugudu wa Kigunga.
Haracyekwa abahebyi
N’ubwo nta muntu urafatwa akekwaho gusenya iki kiraro, abaturage n�ubuyobozi bakeka abitwa abahebyi.
Nk�uko Gitifu Mandela Innocent abivuga, ngo �abakekwa ni abantu bitwa abahebyi baba mu myobo icukurwamo amabuye y�agaciro."
Mandela ati, �Abahebyi nyine niko abaturage babita kuko baba barihebye. Ni ba bandi bibera mu myobo, bahengera ijoro riguye bakinjira mu birombe ku buryo bunyuranye n�amategeko, bagacukura amabuye bazagurisha. Iriya mifuka rero baba bayikeneye kuyitinda muri iyo myobo bararamo. Ni ba bandi bacukura amabuye y�agaciro batazwi, ikirombe cyamugwira ugasanga atari umukozi wa kampani, nta masezerano afitanye na nyirayo, batamuzi."
Mu ngamba zafatiwe mu nteko y�abaturage kuwa gatanu tariki 14 Gashyantare, harimo gukaza amarondo n�icyo kiraro kikarindwa.
Gusa ubuyobozi bw�umurenge busaba abaturage kurinda ibikorwa remezo. Mandela ati, �Kiriya kiraro ni cyo gituma Kirwa igendwa, buriya kidahari abaturage bajya mu bwigunge. Ni yo mpamvu dushishikariza abaturage kubifata neza�.
Iki kiraro ni cyo cyavuzweho gutenguka kitaruzura, ariko ubuyobozi bukabihakana. Cyavuzweho guhangikwa na rwiyemezamirimo, aho bamwe bavuga ko miliyoni eshatu cyatwaye zitagaragara. Nyamara iyo ukigezeho usanga kirimo ibiraro bitatu: icyabanje gusibwa banayobya umuvu w�amazi, igishyashya gikozwe mu isima n�amabuye, ndetse n�ikindi kiri hepfo aho bivugwa ko himuriwe ibiti byari ku cya mbere.
1 Ibitekerezo
KT Kuwa 17/02/20
Nta muntu uba mu mwobo mu umurenge wa Kayenzi, mwakongera mugashaka neza igisobanuro cy’izina "Umuhebyi"
Subiza ⇾Tanga igitekerezo